skol
fortebet

Abakinnyi 2 ba PSG bakozanyijeho bapfa gutsindwa na Real Madrid

Yanditswe: Thursday 10, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abakinnyi babiri ba PSG barimo Neymar Jr na Gianluigi Donnarumma ’bashatse kurwana’ nyuma yo gusezererwa muri 1/16 cya Champions League kuri uyu wa gatatu na Real Madrid.
Aba bombi bateranye amagambo bagera nubwo bashaka gukozanyaho ariko batandukanwa na bagenzi babo mu rwambariro Bernabeu kuko amakimbirane yariyongereye nyuma yo gusohoka kwabo-16.
PSG yahuye n’uruva gusenya ubwo yatsindwaga mu buryo budasobanutse,nyuma yo kuyobora n’ibitego 2-0 i Madrid.
Umukinnyi Kylian Mbappe yafunguye (...)

Umukinnyi Kylian Mbappe yafunguye amazamu ku munota wa 39 aha amahirwe menshi PSG yo gukomeza ariko mu minota ya nyuma y’umukino Karim Benzema abatsinda ibitego 3 wenyine.

Habura iminota 15 ngo umukino urangire,Benzema yatsinze ibitego bibiri mu masegonda 12 gusa,arangiza urugamba rwari ruhuje ibi bigugu.

Nk’uko Marca yabitangaje, ngo Neymar na Donnarumma bagiranye impaka zikomeye mu rwambariro, bashaka gufatana ariko batandukanwa na bagenzi babo.

Neymar Jr ngo yegereye uyu munyezamu w’Umutaliyani amubaza ku byerekeye ikosa yakoze ryatumye Benzema atsinda igitego cya mbere cyahesheje amahirwe Real Madrid.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa