skol
fortebet

Abakinnyi 2 ba PSG bibwe arenga ibihumbi 500 by’amayero mu ijoro baraye batewe n’ibisambo

Yanditswe: Monday 15, Mar 2021

Sponsored Ad

Abakinnyi ba PSG barimo Angel di Maria na Marquinhos baraye batewe n’ibisambo byabibye ndetse binakanga abagize umuryango w’umwe muri bo aho bivugwa ko byabafashe bugwate.

Sponsored Ad

Amakuru aravuga ko ibi bisambo byinjiye mu nzu ya Di Maria bitwara imikufi ifite agaciro k’ibihumbi €500,000 naho Marquinhos we byinjiye mu nzu yarimo ababyeyi be nabwo bitwara akayabo k’amafaranga biranabahohotera.

Ubwo PSG yari mu mukino yaraye itsinzwemo na Nantes ibitego 2-1,ibi bisambo byinjiye mu mazu y’aba bakinnyi ariko Di Maria niwe wabwiwe mbere kuko ku munota wa 62 yakuwe mu kibuga kugira ngo ajye gutabara umuryango we.

Ibi bisambo byinjiye mu nzu ya Di Maria binyuze mu cyumba cyo mu buvumo kibamo gym,birangije bijya muri elevator bizamuka muri etaje ya 2 aho byasanze umutamenwa warimo imikufi ya Di Maria birayoragura.

Kubera ko urufunguzo rwawo rwari rwasigayemo,ntabwo byagowe no kuwufungura gusa umuryango w’uyu mukinnyi wagize ubwoba ntiwabibuza.

Marquinhos we byinjiye mu nzu ye bitwara €2,000 yari abitse ahantu mu gihe ngo byanatwaye ibikapu birimo ibintu bitaramenyekana bifite agaciro k’ibihumbi 10 by’amayero.

Ibi bisambo ngo byafatiriye umubyeyi w’uyu mukinnyi na mushiki we birabakingirana ndetse ngo byanabakubise aho bagize ibikomere bitandukanye.

Ubu bujura ntibwabereye ahantu hamwe ariko byahengereye mu masaha aba bakinnyi badahari birabacucura ndetse ngo hashobora kuba hari ibyo aba basore bahuriyeho byagendeyeho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa