Abakinnyi 2 ba Rayon Sports babanza mu kibuga bari muri 5 batemerewe kuzakina ku munsi wa 12 wa shampiyona
Yanditswe: Wednesday 04, Jan 2017
Umunsi wa 12 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda uzaba ikomeza mu impera z’iki cyumweru. Guhera tariki ya 6-8 Mutarama 2017. Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda ’FERWAFA’, ryashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 5 batemerewe gukina umunsi wa 12 wa shampiyona bitewe n’uko bujuje umubare w’amakarita ubasaba gusiba umukino.
Ni abakinnyi batanu batemerewe gukina uyu munsi, Rayon Sports niyo ifitemo benshi ikaba ifite 2, umwe wa Mukura, 1 wa Etincelles n’umwe wa Espoir. (...)
Umunsi wa 12 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda uzaba ikomeza mu impera z’iki cyumweru. Guhera tariki ya 6-8 Mutarama 2017. Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda ’FERWAFA’, ryashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 5 batemerewe gukina umunsi wa 12 wa shampiyona bitewe n’uko bujuje umubare w’amakarita ubasaba gusiba umukino.
Ni abakinnyi batanu batemerewe gukina uyu munsi, Rayon Sports niyo ifitemo benshi ikaba ifite 2, umwe wa Mukura, 1 wa Etincelles n’umwe wa Espoir.
Irambona Eric na Munezero Fiston nibo bakinnyi ku ruhande rwa Rayon Sports batemerewe gukina uyu munsi wa 12 wa shampiyona, aho iyi kipe izaba yakiriye Pepiniere yamaze gusezera muri shampiyona ariko FERWAFA ikaba yaranze gusezera kw’iyi kipe, ubu FERWAFA ikaba ivuga ko byanze bikunze umukino ugomba kuba, bitaba ibyo Pepiniere igaterwa mpaga.
Mwiseneza Daniel, niwe mukinnyi wa Mukura utazagaragara kuri uyu munsi wa 12 ubwo Mukura izaba yagiye gusura Gicumbi.
Ubwo kandi Etincelles izaba yakiriye Marines, izaba idafite myugariro wabo Mbonyingabo Regis.
Ubwo Urucaca(SC Kiyovu), ruzaba rwakiriye Etincelles, Etincelles izaba idafite umwe mu bakinnyi bayo bamaze iminsi bayifasha cyane, Nyandwi Sadam.
Dore uko amakipe yose azahura ku munsi wa 12 wa shampiyona.
Kuwa gatanu Mutarama 6, 2017SC Kiyovu vs Espoir Fc (Mumena, 15h30)
Kuwa gatandatu Mutarama 7, 2017APR Fc vs AS Kigali (Stade de Kigali, 15h30)
Bugesera Fc vs Kirehe Fc (Nyamata, 15h30)
Amagaju Fc vs Musanze Fc (Nyamagabe, 15h30)
Police Fc vs Sunrise Fc (Kicukiro, 15h30)
Ku cyumweru, Mutarama 8, 2017
Etincelles vs Marines Fc (Stade Umuganda, 15h30)
Rayon Sports vs Pepiniere Fc (Stade de Kigali, 15h30)
Gicumbi Fc vs Mukura VS (Stade de Gicumbi, 15h30)
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *