skol

Abakinnyi 2 bakomeye muri Real Madrid bashatse kurwanira mu kibuga nyuma yo gutsindwa na Girona

Yanditswe: Tuesday 31, Oct 2017

Nyuma yo gutsindwa na Girona mu ikipe ya Real Madrid hagaragaye umwuka mubi aho bamwe mu bakinnyi 2 iyi kipe igenderaho Marcelo na Luka Modric bagaragaye bashwana aho buri umwe yashinjaga undi kutitwara neza.

Ku cyumweru taliki ya 29 Ukwakira 2017,nibwo ikipe ya Real Madrid yatsindwaga n’ikipe ya Girona izamutse mu cyiciro cya mbere ibitego 2-1,aho byateje umwuka mubi muri iyi kipe ndetse abasore bayo bakomeye Luka Modric na Marcelo babwiranye amagambo mabi hafi yo kurwanira mu kibuga.

Uyu mwuka mubi uri muri Real Madrid watewe nuko gutakaza uyu mukino byatumye isigwa na mukeba wayo FC Barcelona amanota 8 aho ibi bishobora gutuma batakaza igikombe cya shampiyona uyu mwaka dore ko muri Espagne aya makipe yombi atsinda imikino myinshi.

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru The Sun abitangaza,Modric yababajwe n’uko Marcelo yari atanze umupira nabi bigatuma Girona ibona umwanya wo kubasatira maze abimubwiye amusubiza ko nawe ntacyo yakoze kugira ngo Real Madrid itsinde ibintu byateje umwuka mubi hagati yabo hafi no gufatana mu mashati.

Nubwo Real Madrid itari kwitwara neza,amakuru meza arimo ni uko umusore Dani Carvajal yatangiye imyitozo ndetse mu minsi iri ashobora kugaruka mu kibuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa