
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru Carlos Ferrer yahamagara urutonde rw’abakinnyi 24 azifashisha ku mukino wa gicuti na Guinee Equatorial uzabera muri Maroc kuwa 23.9.2022.
Ikipe y’igihugu,Amavubi,izakina imikino ibiri ya gicuti irimo uwa Equatorial Guinea n’undi mukino uzaba utazwi ku rwego rwa FIFA kugira ngo azakinishemo abatarabona ibyangombwa.
Abakinnyi bashya bahamagawe bwa mbere barimo Trey Ryan wa Standard Leige mu Bubiligi, Gilbert wa Orebro muri Sweden, Hakim Sahabo wa (...)
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru Carlos Ferrer yahamagara urutonde rw’abakinnyi 24 azifashisha ku mukino wa gicuti na Guinee Equatorial uzabera muri Maroc kuwa 23.9.2022.
Ikipe y’igihugu,Amavubi,izakina imikino ibiri ya gicuti irimo uwa Equatorial Guinea n’undi mukino uzaba utazwi ku rwego rwa FIFA kugira ngo azakinishemo abatarabona ibyangombwa.
Abakinnyi bashya bahamagawe bwa mbere barimo Trey Ryan wa Standard Leige mu Bubiligi, Gilbert wa Orebro muri Sweden, Hakim Sahabo wa Lille mu Bufaransa, Glen Habimana ukinira Victoria Rosports muri Luxembourg na Kalisa ukinira Etzeila Etellbruck muri Luxembourg.
Iyi kipe kandi yahamagawe hongeye guhamagarwa abakinnyi barimo Ally Niyonzima na Ngwabije Bryan Clovis bari bamaze iminsi badahamagarwa.
Mu bakinnyi Umutoza w’Amavubi Carlos Alós Ferrer yahamagaye,ntabwo harimo Kapiteni wa Rayon Sports , Rwatubyaye Abdul na Kapiteni wa APR FC, Manishimwe Djabel.
Mu bindi byamenyekanye uyu munsi nuko Jimmy Mulisa yagizwe umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi wungirije, aho azaba yungirije Carlos Alós Ferrer mu mikino ibiri ya gicuti u Rwanda ruzakinamo na Equatorial Guinea.
Ikipe izahaguruka ku cyumweru yerekeza muri Maroc kuko umukino ubanza uteganyijwe gukinwa ku itariki ya 23/09/2022.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *