Abakinnyi 5 Real Madrid ishaka gukuramo umusimbura wa Cristiano Ronaldo
Yanditswe: Thursday 05, Jul 2018
Uyu munsi nibwo ibitangazamakuru byinshi ku isi byatangaje ko Cristiano Ronaldo ari mu biganiro bya nyuma n’ikipe ya Juventus ndetse mu minsi mike iri imbere araza kwerekanwa nk’umukinnyi mushya wayo byatumye Real Madrid ijya ku isoko gushaka umusimbura w’iki gihangange.
Real Madrid ntishobora kubaho itagira umukinnyi ufite izina riremereye akaba ariyo mpamvu iri gushaka umukinnyi ukomeye mu bari kuzamuka neza.
Ikinyamakuru Dailymail cyashyize hanze urutonde rw’abakinnyi 5 ikipe ya Real Madrid yatangiye kurambagiza kugira ngo bazavemo umwe wasimbura Cristiano Ronaldo ugiye kwerekeza muri Juventus kuri miliyoni 88 z’amapawundi.
1.Neymar
Nubwo Real Madrid iherutse guhakana ko nta biganiro iri kugirana na Neymar,abakurikirana ibya Real Madrid barimo n’ikinyamakuru Marca baremeza ko uyu munya Brazil ukinira PSG ariwe uri ku isonga mubo iyi kipe y’igihangange ishaka.
Neymar yatangiye kwerekezwa mu ikipe ya Real Madrid mu ntangiriro z’uyu mwaka ndetse bivugwa ko impamvu yatumye ava mu ikipe ya FC Barcelona yerekeza I Paris kwari ukugira ngo azabone uburyo bwo kwerekeza muri Real Madrid.
2.Kylian Mbappe
Uyu mufaransa w’imyaka 19 yifujwe na Real Madrid kera akiri muri AS Monaco gusa ntiyabishyiramo ingufu birangira yerekeje muri PSG aho bivugwa ko Real Madrid ishobora guha agatubutse abanya Qatar bakamurekura nubwo iheruka guhakana amakuru yavugaga ko bamwifuza.
Mbappe niwe mukinnyi uri kwitwara neza kurusha abandi Real Madrid ishaka ndetse bivugwa ko yakuze afana iyi kipe iheruka gutwara UEFA Champions League ku nshuro ya 3 yikurikiranya.
3.Eden Hazard
Uyu mubiligi ukinira Chelsea niwe uhabwa amahirwe menshi yo kwerekeza muri Real Madrid ndetse ni nawe woroshye ugereranyije n’abandi bakinnyi bashakwa na Real Madrid, kuko we ubwe aherutse kubwira abanyamakuru ko iyi kipe y’I Madrid imushatse atazuyaza kuyerekezamo.
4.Paulo Dybala
Uyu munya Argentina ukiri muto nawe yashyizwe kuri uru rutonde aho bivugwa ko Real madrid ishobora kuganira na Juventus akinira akerekeza mu ikipe ya Real Madrid nayo ikorohereza Juventus kubona Cristiano Ronaldo.
5.Harry Kane
Uyu mwongereza umaze gutsinda ibitego byinshi mu gikombe cy’isi cy’uyu mwaka nawe ari ku rutonde rw’abakinnyi Real Madrid yifuza gusa we byagorana kuko aherutse gusinya amasezerano y’imyaka 5 muri Tottenham ndetse abongereza niwe bahanze amaso aho bifuza ko yakomeza gukina mu Bwongereza aho kujya hanze kuko hatabahira.
Ibitekerezo
Jew ubwanj numv yuk mbappe yoza mur Real madrid