Abakinnyi 6 ba Man United barashinjwa gushaka kwirukanisha umutoza Ten Hag
Yanditswe: Saturday 04, Nov 2023
Abakinnyi benshi ba Manchester United bifuza ko Erik Ten Hag yirukanwa nk’uko uwahoze ari rutahizamu muri Premier League abitangaza.
Amashitani atukura yahuye n’intangiriro mbi y’umwaka w’imikino yaherukaga mu myaka 61 ishize.
Man United imaze gutsindwa inshuro umunani mu mikino 15, muri Premier League ndetse na Champions League.
Ku wa gatatu,yatsinzwe na Newcastle ibitego 3-0 bituma isezererwa mu gikombe cya Carabao.
Ten Hag ubu ari ku gitutu gikomeye kuri Old Trafford.
Kandi abafana benshi batangiye gutakariza icyizere uyu Muholandi.
Icyakora, Gabby Agbonlahor wahoze ari rutahizamu wa Aston Villa yizera ko byibuze hari abakinnyi batanu cyangwa batandatu nabo bashaka ko Ten Hag agenda.
Agbonlahor yagize ati: "Urebye Manchester United ubu, ushobora kuvuga ko abakinnyi batanu cyangwa batandatu bifuza ko Ten Hag yirukanwa kugirango babone andi mahirwe ku mutoza mushya.
Abakinnyi bazabiganiraho. Ndatekereza ko afite undi mukino umwe.
Iyo haje umutoza mushya, abantu bose barakoreshwa. Hazanwa abakinnyi batigeze bakina."
Bivugwa ko abayobozi ba United bafite amakenga akomeye kuri Ten Hag ndetse ko mu ikipe harimo umwuka mubi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *