skol
fortebet

Abakinnyi 6 ba ruhago bakunda cyane umukino wa Basketball

Yanditswe: Saturday 11, Mar 2017

Sponsored Ad

Bamwe mu abakinnyi b’umupira w’amaguru usanga atari wo mukino wonyine bakunda gukina, ahubwo usanga iyo bafite umwanya bajya gukina indi mikino. Hano tugufitiye abakinnyi 6 bakunda gukina umukino wa Basketball.
6. Arda Turan Arda Turan ukinira ikipe ya FC Barcelona yagaragaje ko ari umuhanga muri uyu mukino wa Basketball ubwo yatsindaga amanota 3 muri Turikiya mu umukino wari wahuje abasitari batandukanye.
5. Tim Howard Uwahoze ari umuzamu wa Everton, Tim Howard mbere y’uko aba umukinnyi (...)

Sponsored Ad

Bamwe mu abakinnyi b’umupira w’amaguru usanga atari wo mukino wonyine bakunda gukina, ahubwo usanga iyo bafite umwanya bajya gukina indi mikino. Hano tugufitiye abakinnyi 6 bakunda gukina umukino wa Basketball.

6. Arda Turan

Arda Turan ukinira ikipe ya FC Barcelona yagaragaje ko ari umuhanga muri uyu mukino wa Basketball ubwo yatsindaga amanota 3 muri Turikiya mu umukino wari wahuje abasitari batandukanye.

5. Tim Howard

Uwahoze ari umuzamu wa Everton, Tim Howard mbere y’uko aba umukinnyi w’umupira w’amaguru yabanje kujya akina umukino wa Basketball ubwo yari mu amashuri yisumbuye, ndetse kugeza n’uyu munsi arawukunda cyane.

4. Thiaut Courtois

Courtois umuzamu wa Chelsea nawe ni umwe mu abantu bakunda umukino wa Basket cyane, dore ko ajya anava mu Bwongereza akerekeza muri America kureba uyu mukino, aha ni nkaho yerekejeyo kureba umukino wahuje New York Knicks na Clevaland Cavaliers.

3. Didier Drogba

Uyu wahoze ari umukinnyi wa Chelsea yagaragaje urukundo akunda uyu mukino muri 2009 ubwo yagiraga uruhare mu gikorwa cyateguwe na NBA(shampiyon ikomeye ku isi yo muri Amerika) cyiswe ‘Take to the Court’, uyu musore yanagaragaje ko afite ubumenyi kuri uyu mukino kuko azi gushuta mu agakangara n’ibindi.

2. Romelu Lukaku

Rutahizamu wa Everton Romelu Lukaku umwaka ushize w’imikino nyuma y’igikombe cy’Uburayi, yashyize ahagaragara amashusho ari kumwe na Paul Pogba mu ibiruhuko barimo gukina umukino wa Basketball.

1. Paul Pogba

Uyu mufaransa ukinira ikipe ya Manchester United yivugiye ko iyo ataza gukina umupira w’amaguru aba barabaye umukinnyi wa Basketball.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa