Abakinnyi b’Ubufaransa bakomeje gusiba imyitozo ku bwinshi kubera ikibazo gikomeye
Yanditswe: Saturday 17, Dec 2022
Ikipe y’Ubufaransa yongeye guhura n’uruva gusenya mbere yo gukina umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi kuko abandi bakinnyi bayo basibye imyitozo kubera uburwayi bw’amayora.
Ubufaransa bwatwaye igikombe cy’isi 2018,burashaka kucyisubiza kuri iki cyumweru bukina na Argentina ku mukino wa nyuma gusa ntibyoroshye kuko abandi ba myugariro babwo barwaye.
Raphael Varane na Ibrahima Konate basibye imyitozo yo kuri uyu wa Gatanu kubera ibicurani ndetse biyongeraho Kingsley Coman wari unafite (…)
Ikipe y’Ubufaransa yongeye guhura n’uruva gusenya mbere yo gukina umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi kuko abandi bakinnyi bayo basibye imyitozo kubera uburwayi bw’amayora.
Ubufaransa bwatwaye igikombe cy’isi 2018,burashaka kucyisubiza kuri iki cyumweru bukina na Argentina ku mukino wa nyuma gusa ntibyoroshye kuko abandi ba myugariro babwo barwaye.
Raphael Varane na Ibrahima Konate basibye imyitozo yo kuri uyu wa Gatanu kubera ibicurani ndetse biyongeraho Kingsley Coman wari unafite umuriro ku mukino batsinzemo Maroc.
Umukinnyi wo hagati Aurelien Tchouameni na Theo Hernandez nabo basibye imyitozo kubera uburwayi butavuzwe.
RMC yavuze ko aba bombi basibye kubera ikibazo cy’ingufu gisanzwe.
Tchouameni,wabaye umukinnyi wigaragaje cyane muri iri rushanwa yasibye kubera igisebe afite ku itako mu gihe Theo Hernandez ngo ashobora kuba afite ikibazo cy’ivi.
Mu mukino wa kimwe cya kabiri,Ubufaransa bwakinnye budafite abakinnyi babiri babanza mu kibuga barimo Adrien Rabiot na Dayot Upamecano bari barwaye.
Biravugwa ko aba bakinnyi bari kugira uburwayi buri kubafata mu muhogo bugatuma bamererwa nabi cyane.
Umutoza Didier Deschamps yabwiye abanyamakuru ati "Hano I Doha ubushyuhe bwaragabanutse ndetse duhora ducanye imashini zitanga umuyaga [air conditioners]
Dufite ibibazo by’ibicurane ...
Turi kugerageza kwitwararika kugira ngo bidakwira mu bakinnyi kandi abakinnyi nabo bari kugerageza uko bashoboye hanze y’ikibuga ariko ubwirinzi bwabo bwagize ikibazo.
“Dayot Upamecano yararwaye nyuma y’umukino w’Ubwongereza.Bibaho iyo wakoresheje imbaraga zingana kuriya,umubiri wawe ucika intege kandi biba byoroshye ko ufatwa n’ayo ma virusi.
Turi gufata ingamba z’ingenzi kandi turi gukora ibishoboka byose ngo virusi zidakwirakwira.
Twahise tubatandukanya n’abandi [Adrien Rabiot na Dayot Upamecano].
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *