skol
fortebet

Abakinnyi b’Ubutaliyani ibyishimo byo kugera muri ½ cya Euro 2020 byabarenze bakuramo amakabutura[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 03, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu y’Ubutaliyani yari imaze imyaka myinshi itagaragaza mu ruhando rw’amakipe akomeye I Burayi yongeye kugarurwa n’umutoza wayo Roberto Mancini wayigejeje muri ½ cy’irangiza mu mikino ya Euro 2020 itsinze Ububiligi ibitego 2-1.

Sponsored Ad

Ubutaliyani bumaze imikino 32 budatsindwa,bwatsinze Ububiligi bwa mbere ku isi mu mukino w’ishyiraniro wwa ¼ cy’irangiza bubifashijwemo na Nicolo Barella na Lorenzo Insigne.Ububiligi bwatsindiwe icy’impozamarira na Romelu Lukaku kuri penaliti.

Abataliyani basanzwe bazwiho kwishimira intsinzi mu buryo bwihariye bagaragaye bakuyemo amakabutura basigaranye utwenda tw’imbere nyuma y’uyu mukino.

Abakinnyi nka Giovanni Di Lorenzo, Andrea Belotti na Alessandro Bastoni bakuyemo amakabutura bayajugunyira abafana mu rwego rwo kwishimira intsinzi.

Umwe mu bafana yagize ati “Mukuremo amakabutura.Nkunda Ubutaliyani.”

Undi yagize ati “Nta kintu nkundira Ubutaliyani nko kubona abakinnyi babwo bishimira intsinzi batambaye amakabutura.

Ubutaliyani bugiye kwitegura umukino wa ½ buzahuramo na Espagne kuwa kabiri Emu gushaka itike yerekeza ku mukino wa nyuma.

Espagne ikunze guhemukira Ubutaliyani muri Euro kuko muri 2008 yayisezereye kuri penaliti muri ¼ hanyuma muri 2012 iyinyagira ibitego 4-0 ku mukino wa nyuma.Icyakora muri 2016,Ubutaliyani bwatsinze Espagne ibitego 2-0 muri 1/16.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa