skol

Abakinnyi ba APR FC bizihije Noheli mu buryo bwihariye [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 25, Dec 2023

featured-image

Abakinnyi ba APR FC bizihije Noheli mu gihe bakomeje kwitegura Irushanwa rya Mapinduzi Cup bazitabira muri Zanzibar tariki ya 28 Ukuboza- 13 Mutarama 2024.

Kuwa 25 Ukuboza buri mwaka,isi yose yizihiza Noheli ariyo mpamvu APR FC yakoresheje abakinnyi bayo bambaye utugofero tw’umutuku twambarwa kuri noheli yifuriza abakunzi bayo umunsi mukuru mwiza.

APR FC yisanze mu Itsinda B hamwe na Simba SC,Jamhuri na Singida Fountain Gate isanzwe ikinamo Umunyarwanda Meddie Kagere, mu Irushanwa rya Mapinduzi Cup rizahuza amakipe 12 hagati ya tariki ya 28 Ukuboza 2023 n’iya 13 Mutarama 2024.

Mapinduzi Cup ni irushanwa ryashyizweho na Federasiyo ya Ruhago muri Zanzibar mu 1998, rigamije kwizihiza impinduramatwara y’iki gihugu ubwo cyabonaga ubwigenge mu 1964 kibukuye mu maboko y’ubwami bw’Abarabu bacye bayoboraga iki kirwa cyari kigizwe n’umubare munini w’abirabura.

Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC yazanye Abanya-Cameroun babiri mu igeragezwa, ndetse batangiye imyitozo ku kibuga cyayo i Shyorongi kuri uyu wa 24 Ukuboza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa