Abakinnyi ba Arsenal bashyigikiye Arteta ku mwanzuro aherutse gufata
Yanditswe: Tuesday 16, Mar 2021
Nyuma y’umukino w’ishyiraniro wo ku cyumweru Arsenal yatsinzemo Tottenham ibitego 2-1,ibinyamakuru byo mu Bwongereza bikomeje kugaruka ku ikurwa mu bakinnyi bagombaga kubanza mu kibuga kwa Pierre-Emerick Aubameyang.
Pierre-Emerick Aubameyang wakererejwe n’akajagari kari mu mihanda ya London bigatuma atinda kwitabira inama y’ikipe itegura uwo mukino,yafatiwe igihano cyo gukurwa mu bakinnyi 11 bagomba kubanza mu kibuga nubwo yari amaze iminsi atsinda ibitego byikurikiranya.
Abanyamakuru bo mu Bwongereza bakomeje kuneka ngo bamenye uko uyu mwanzuro wakiriwe n’abakinnyi Pierre-Emerick Aubameyang abereye kapiteni ariko ngo bose bashimiye umutoza kuri uyu mwanzuro.
Abakinnyi bakuze mu ikipe barimo Xhaka,Lacazette,Bellerin n’abandi bashyigikiye uyu mwanzuro w’umutoza cyane ko atari n’ubwa mbere Pierre-Emerick Aubameyang akererwa imyitozo,inama ndetse akanica amabwiriza yashyizweho.
Ntabwo ari ubwa mbere Pierre-Emerick Aubameyang akoze amakosa yo gukererwa akazi cyangwa akagaragaza imyitwarire idakwiriye kuko mu minsi ishize yavuye mu rugo ajya kwishyiraho igishushanyo ku mubiri bitari byemewe.
Mbere y’uko iyi shampiyona itangira, Pierre-Emerick Aubameyang yatinze kugera aho yagombaga gupimirwa Covid-19 bikerereza ikipe cyane ko yari mu bakinnyi bagombaga gukina.
Pierre-Emerick Aubameyang ntiyishimiye iki gihano yahawe kuko umukino ukirangira yahise yirukira mu rwambariro ahita azinga utwe vuba na bwangu aritahira muri Ferrari ye y’igitangaza nyamara abandi bakinnyi batakinnye bagaragaye mu myitozo ya nyuma y’umukino.
Benshi mu bakinnyi ba Arsenal bavuze ko imyitwarire ya Aubameyang yo gukererwa uko yishakiye itemewe.
Agikina muri Borussia Dortmund,nabwo yigeze guhagarikwa n’umutoza Tuchel kubera imyitwarire mibi irimo gukererwa imyitozo n’indi itandukanye.
Aubameyang ngo yasubiye ku murongo ndetse byitezwe ko azakoeshwa na Arsenal kuwa Kane yakiriye Olympiakos mu mukino wo kwishyura wa Europa League.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *