skol
fortebet

Abakinnyi ba Arsenal bifatanyije n’abanyarwanda Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

Yanditswe: Thursday 07, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abakinnyi ba Arsenal FC bafashe mu mugongo Abanyarwanda mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, bavuga ko iterambere igihugu kimaze kugeraho rigaragaza uko rutigeze ruheranwa n’amateka mabi rwanyuzemo.

Sponsored Ad

Ubutumwa bwa Arsenal FC buvuga ko mu myaka 28 ishize, u Rwanda rutigeze ruheranwa n’amateka mabi ashaririye rwanyuzemo ahubwo rwateye imbere.

Abakinnyi batatu ba Arsenal ni bo bagaragaye mu mashusho yo kwifatanya n’Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka. Barimo kapiteni w’iyi kipe, Alexandre Lacazette n’Abongereza babiri Rob Holding na Eddie Nketiah.

Bati “Twifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, duha agaciro ubuzima bw’abarenga miliyoni bishwe ndetse n’imbaraga z’abarokotse.”

Arsenal imaze imyaka ine ikorana n’u Rwanda aho yamamaza ubukerarugendo bwarwo yaba ku kibuga cya Emirates no ku myenda hamwe n’ibindi bikorwa iyi kipe igaragaramo.

Ni amasezerano yafashije u Rwanda mu ngeri nyinshi, rukabasha kwinjiza amafaranga aturuka mu bukerarugendo ndetse n’isura hamwe n’amateka yarwo akarushaho kumenyekana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa