skol
fortebet

Abakinnyi ba AS Kigali bahawe agahimbazamusyi k’umurengera kubera gutwara igikombe cy’Amahoro

Yanditswe: Wednesday 29, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Igitego kimwe cya Kalisa Rachid cyatumye Ikipe ya AS Kigali FC yegukana Igikombe cy’Amahoro cya 2021/22, itsinze APR FC mu mukino wari ishyiraniro.
Mu mukino wa nyuma wahuje aya makipe yombi kuri uyu wa Kabiri, tariki 28 Kamena 2022, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo,AS Kigali yisubije igikombe cy’Amahoro n’ubundi yari ibitse kuko cyaherukaga gukinwa muri 2019.
Amakuru aravuga ko nyuma yo kwegukana iki gikombe,buri mukinnyi wa AS Kigali wese n’abatoza bemerewe ibihumbi 900 000 FRW kubera (...)

Sponsored Ad

Igitego kimwe cya Kalisa Rachid cyatumye Ikipe ya AS Kigali FC yegukana Igikombe cy’Amahoro cya 2021/22, itsinze APR FC mu mukino wari ishyiraniro.

Mu mukino wa nyuma wahuje aya makipe yombi kuri uyu wa Kabiri, tariki 28 Kamena 2022, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo,AS Kigali yisubije igikombe cy’Amahoro n’ubundi yari ibitse kuko cyaherukaga gukinwa muri 2019.

Amakuru aravuga ko nyuma yo kwegukana iki gikombe,buri mukinnyi wa AS Kigali wese n’abatoza bemerewe ibihumbi 900 000 FRW kubera iyi ntsinzi.Ibi bivuze ko bose hamwe bazatwara akayabo ka miliyoni 35 000 000.

Ni igikombe cya Kane cy’Amahoro ikipe ya AS Kigali yegukanye mu mateka yayo harimo n’icyo yaherukaga gutwara mu mwaka wa 2018/2019 ari na bwo cyaherukaga gukinirwa.

Yagitwaye bwa mbere muri 2001 (icyitwa Les Citadins) icyo gihe yatsinze APR FC kuri penaliti 6-5, ibisubiramo mu 2013 itsinze AS Muhanga 3-0 mu gihe mu 2019 yatsinze Kiyovu Sports ibitego 2-1.

Ni ku nshuro ya kabiri kandi Umutoza Cassa Mbungo ayifashije kwegukana Igikombe cy’Amahoro mu gihe we ari icya 3 atwaye nk’umutoza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa