Abakinnyi ba AS Kigali bahawe amafaranga yose y’igikombe cy’Agaciro nibitwara neza
Yanditswe: Saturday 09, Sep 2017
Abakinnyi b’ikipe ya AS Kigali bashiriweho amafaranga yose y’igihembo cy’Agaciro nibaramuka bitwaye neza muri iki gikombe kiratangira kuri uyu wa gatandatu taliki ya 09 Nzeri 2017.
Nyuma y’imyitozo yok u munsi w’ejo abayobozi b’iyi kipe y’umugi babwiye abakinnyi babo ko bakwiye gutsinda ibitego byinshi ndetse bagakora uko bashoboye bakitwara neza ahasigaye bakazahabwa miliyoni 3 zizahembwa ikipe ya mbere bakazigabana bose.
Iyi kipe yaguze abakinnyi bakomeye cyane cyane mu busatirizi (…)
Abakinnyi b’ikipe ya AS Kigali bashiriweho amafaranga yose y’igihembo cy’Agaciro nibaramuka bitwaye neza muri iki gikombe kiratangira kuri uyu wa gatandatu taliki ya 09 Nzeri 2017.
Nyuma y’imyitozo yok u munsi w’ejo abayobozi b’iyi kipe y’umugi babwiye abakinnyi babo ko bakwiye gutsinda ibitego byinshi ndetse bagakora uko bashoboye bakitwara neza ahasigaye bakazahabwa miliyoni 3 zizahembwa ikipe ya mbere bakazigabana bose.
Iyi kipe yaguze abakinnyi bakomeye cyane cyane mu busatirizi bahawe icyizere n’ubuyobozi bwabo ko amafaranga azatangwa muri iri rushanwa azaba ayabo nibaramuka bagitwaye bamaze kwesura ibindi bigugu 4 bazaba bahanganye birimo APR FC barakina uyu munsi,Rayon Sports bazakurikizaho ndetse na Police FC.
AS Kigali iratangira imikino y’Agaciro Development Fund idafite Kapiteni wayo Kayumba Soter, Ntamuhanga Tumaini ‘Tity’, Mutijima Janvier na Cyubahiro Janvier bafite imvune zoroheje gusa zitabemerera gukina umukino w’uyu munsi baresurana na APR FC.

Ibitekerezo
Ariko iyi AS KIGALI yaje ite? Yavuye mu cyiciro cya 1, amafaranga yahabwaga akagabanywa amakipe ya vraie