skol

Abakinnyi ba AS Kigali bari banze gukora imyitozo bisubiyeho nyuma y’isezerano bahawe [Yavuguruwe]

Yanditswe: Thursday 30, Nov 2023

featured-image

Abakinnyi ba AS Kigali batunguranye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Ugushyingo, banga gukora imyitozo batarabanza kuganira n’ubuyobozi.

Umutoza Cassa Mbungo André wasabye gutandukana n’iyi kipe, yitabiriye iyi nama kugira ngo asezere abo bakoranaga.

AS Kigali imaze amezi abiri idahemba abakozi bayo ndetse biravugwa ko hari n’ababerewemo ibirarane by’amezi atatu n’uduhimbazamusyi tw’imikino ibiri.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 30 Ugushyingo, abakinnyi bake ni bo bitabiriye imyitozo ariko na bo banga gusohoka mu rwambariro ngo bitoze, basaba ko babanza kuganira n’ubuyobozi burangajwe imbere na Team Manager, Bayingana Innocent, kuko abandi bose basa n’abasize ikipe bakagenda.

Aba bakinnyi bari banze gukora imyitozo ariko inama bakoranye na team manager w’ikipe bemerewe ko bitarenze tariki 06-12-2023 bazahabwa ibirarane byabo ariko bakagaruka mu myitozo bitegura umukino bazakiramo Mukura VS ku cyumweru tariki 03-12.

Umutoza wungirije, Mbarushimana Shabani yagizwe Umutoza w’Agateganyo wa AS Kigali mu mikino ine ya Shampiyona isigaye kugira ngo Igice cya Mbere cya Shampiyona gisozwe.

AS Kigali ivugwamo ibibazo by’amikoro bishingiye ku kuba isa n’iyatereranywe n’Umujyi wa Kigali ndetse bikaba biri mu byatumye uwari Perezida wayo, Shema Fabrice, yegura muri Kamena.

Uwari Visi Perezida w’iyi kipe, Seka Fred, wari wasigaranye inshingano zo kuyobora, na we ku wa Gatatu yasezeye kuri bamwe mu bo bakoranaga.

AS Kigali ya 13 ku rutonde rwa Shampiyona n’amanota 10 mu mikino 11, izasubira mu kibuga ku Cyumweru ubwo izaba yakiriye Mukura VS.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa