skol
fortebet

Abakinnyi ba Cote d’Ivoire bakiriwe nk’abami mu muhango wo kumurika igikombe [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 13, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu ya Côte d’Ivoire yeretse abaturage igikombe cy’Afrika,yaraye yegukanye ku nshuro ya Gatatu.

Sponsored Ad

Ibihumbi byinshi by’abaturage ba Cote d’Ivoire bari bakubise buzuye imihanda ya Abidjan kuri uyu wa mbere,bategereje ikipe yari itwaye abakinnyi yazengurutse umujyi ibereka igikombe cya Afurika batwaye batsinze Nigeria ibitego 2-1 ku cyumweru.

Nkuko babigenje muri 2015,abakinnyi ba Cote d’Ivoire bazengurutse uyu murwa mukuru w’ubukungu mu modoka ifunguye mu mpande ari nako bakomerwa amashyi n’abafana.

Sebastien Haller,watsinze igitego cy’intsinzi kuri Nigeria na bagenzi be bari bishimye cyane nyuma yo kwegukana igikombe cya Afurika ku nshuro ya gatatu.

Ku wa mbere,wari umunsi w’ikiruhuko mu gihugu hose ariyo mpamvu abantu benshi batitaye ku bushyuhe buri muri iki gihugu bajya ku mihanda,ku biraro kureba iyi kipe yabahaye ibyishimo.

Abakinnyi bamaze kuzengura umujyi amasaha ane bacungiwe umutekano na polisi,bahise binjira kuri Felix Houphouët-Boigny stadium,aba ariho bakomereza ibirori.

Urugendo rwa Cote d’Ivoire mu gikombe cya Afurika cya 2023 ruzahora rwibukwa kuko yari igiye gusezererwa mu matsinda,irokoka ku mahirwe ya nyuma,byayihaye imbaraga itsinda imikino yakurikiyeho,itwara igikombe.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa