skol
fortebet

Abakinnyi ba Etincelles FC bafatiwe mu rugo bahinduye akabari barenze ku mabwiriza ya Covid-19

Yanditswe: Tuesday 12, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Abakinnyi barindwi ba Etincelles FC barajwe muri stade nyuma y’uko Polisi y’Igihugu ibasanze mu rugo bari bahinduye akabari ubwo amasaha abantu bose basabwa kuba bageze mu rugo yari yageze.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yabwiye IGIHEdukesha iyi nkuru ko aba bakinnyi barajwe muri stade ku Cyumweru, bakanacibwa amande.
Ati “Bari barindwi, bafatiwe muri Rubavu bahinduye urugo akabari. Ibyo byose byabaye nyuma y’amasaha yemewe y’ingendo cyangwa (...)

Sponsored Ad

Abakinnyi barindwi ba Etincelles FC barajwe muri stade nyuma y’uko Polisi y’Igihugu ibasanze mu rugo bari bahinduye akabari ubwo amasaha abantu bose basabwa kuba bageze mu rugo yari yageze.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yabwiye IGIHEdukesha iyi nkuru ko aba bakinnyi barajwe muri stade ku Cyumweru, bakanacibwa amande.

Ati “Bari barindwi, bafatiwe muri Rubavu bahinduye urugo akabari. Ibyo byose byabaye nyuma y’amasaha yemewe y’ingendo cyangwa y’uko ibikorwa bifungiwe bigomba kuba byafunze.”

Yakomeje agira ati “Baraye muri stade, banacibwa amande nk’uko n’abandi bose bibagendekera.”

Aba bakinnyi bose uko ari barindwi bafatiwe mu rugo rwa Mukeshimana Marie Chantal saa Yine n’igice z’ijoro.

Mu Karere ka Rubavu, ibikorwa bimwe by’ubucuruzi bisabwa kuba byafunze saa Mbili mu gihe abantu bagomba kuba bageze mu ngo zabo guhera saa Tatu z’ijoro.

Etincelles FC ni imwe mu makipe akomeje kwitegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere izatangira ku wa 30 Ukwakira 2021. Ku wa Kabiri w’icyumweru gishize, yari yakinnye umukino wa gicuti, inganya na APR FC ubusa ku busa.

Kuri ubu, abakinnyi bemererwa gukora imyitozo bataha, aho kuba hamwe mu mwiherero muri ibi bihe bya COVID-19, keretse ku ikipe yabyihitiyemo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa