skol
fortebet

Abakinnyi ba Irilande banze gusuhuza aba Isiraheli mbere yo guhura muri Basketball

Yanditswe: Friday 09, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Basketball y’abagore ya Irlande yanze gusuhuzanya na Isiraheli mbere y’amajonjora ya EuroBasket 2025 i Riga.

Sponsored Ad

Ku wa gatatu, umukinnyi wa Isiraheli Dor Saar yavuze ko ikipe ya Irlande "yanga Abayahudi".

Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball rya Irlande ryavuze ko aya magambo "ari rutwitsi kandi atari yo rwose".

Abakinnyi ba Irlande nabo baririmbye indirimbo yubahiriza igihugu iruhande rw’intebe y’abasimbura aho kuba hagati mu kibuga.Isiraheli yatsinze ku manota 87-57.

Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball rya Irlande ryari ryatangaje mbere y’umukino ko iyi kipe itazitabira "imihango ibanziriza umukino".

Mbere y’umukino, umutoza wa Isiraheli, Sharon Drucker, yatangaje ko Irlande "itubaha" icyo umukino usobanura nyuma y’uko abakinnyi ba Irlande bagaragaje impungenge zo gukina.

Basketball Irlande yareze Saar ku buyobozi bwa basketball iburayi ’Fiba Europe’ kubera amagambo ye.

Umukino wimuriwe i Riga kubera intambara ikomeje kubera i Gaza warabaye, nubwo Basketball Irlande yokejwe igitutu cyo kuwuhagarika.

Mu ntangiriro z’icyumweru, umuyobozi mukuru wa Basketball muri Irlande, John Feehan, yari yatangaje ko ikipe ya Irlande izahanishwa ihazabu ikomeye ndetse no kwirukanwa mu irushanwa mu gihe yakwanga gukina imikino yabo na Isiraheli.

Yavuze ko gusiba uwo mukino "bizasenya umukino mpuzamahanga w’abagore wacu mu myaka 10 iri imbere".

Basketball Irlande yavuze ko ishyigikiye byimazeyo abakinnyi babo ku cyemezo cyo kudasuhuzanya n’abanya Isiraheli.

Ku ya 7 Ukwakira umwaka ushize, abantu bagera ku 1300 biciwe mu bitero bya Hamas byibasiye amajyepfo ya Isiraheli.

Minisiteri y’ubuzima iyobowe na Hamas ivuga ko Abanyapalestine barenga 27.700 bishwe, abandi bagera ku 65.000 barakomereka mu ntambara yatangijwe na Isiraheli.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa