skol
fortebet

Abakinnyi ba Man United banze gufasha mugenzi wabo umaze iminsi mu bibazo

Yanditswe: Monday 06, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abakinnyi ba Manchester United biravugwa ko badashaka kwakira rutahizamu wabo Mason Greenwood mu rwambariro muri uyu mwaka w’imikino kuko ngo batinya ko yabavangira mu rugendo rw’intsinzi bakatajemo.
Uyu rutahizamu w’imyaka 21,aherutse guhanagurwaho ibyaha yashinjwaga birimo kugerageza gufata ku ngufu,guhohotera umugore n’imyitwarire mibi.
Abyobozi ba United baracyakora iperereza kuri iyi myitwarire nyuma y’amashusho n’amajwi yagiye hanze agaragaza uyu musore muto ahohotera umuntu.
Nubwo ibyo (...)

Nubwo ibyo bikomeje,Greenwood yarahagaritswe ku mushahara w’ibihumbi 100,000 ku cyumweru ndetse ntiyemerewe gukina no kwitoza.

Aheruka gukina muri Mutarama 2022.

Uwahaye amakuru The Sun yagize ati "Abakinnyi biteguye kugaruka kwe ariko batekereza ko bishobora kuzabarangaza.

Urwambariro rurishimye cyane nk’uko byari bimeze kera kandi ntawifuza ko rwangirika."

Greenwood afite amasezerano azamugeza muri 2025.

Abafatanyabikowa ba United ntibigeze bavuga ku myitwarire ya Greenwood cyangwa niba bashaka ko yirukanwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa