skol
fortebet

Abakinnyi ba Maroc bahise bajya gutanga amaraso nyuma y’isubikwa ry’umukino wabo

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Saturday 09, Sep 2023

Abakinnyi ba Maroc bahise bajya gutanga amaraso nyuma y'isubikwa ry'umukino wabo

Sponsored Ad

skol

Ikipe y’Igihugu ya Maroc yatanze amaraso uyu munsi tariki ya 9 Nzeri, ku bagizweho ingaruka n’umutingito wibasiye iki gihugu umaze guhitana abarenga 1000.

Iyi kipe yagombaga gukina umukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2023, yari ifitanye na Liberia kuri uyu wa Gatandatu,ariko wasubitswe kubera uyu mutingito.

Uyu mutingito ukomeye wibasiye igihugu mu masaha ya Saa Tanu n’Igice z’ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu.

Wari ku kigero cya magnitude 7 ndetse wahereye mu gace ka Al-Haouz mu Majyepho ashyira Uburengerazuba bw’Umujyi wa Marrakech.

Minisiteri y’Umutekano yatangaje ko muri aka gace ka Al-Haouz abantu 394 aribo bamaze gupfa.

Uduce wibasiye cyane ni uturere twa Al-Haouz, Marrakech, Ouarzazate, Azilal, Chichaoua na Taroudant. Uyu mutingito wangije ibikorwa remezo byinshi, inyubako z’abaturage cyane cyane i Marrakech.

Usibye aho wibasiye cyane, wumvikanye no mu yindi mijyi irimo Rabat, Agadir na Essaouira ku buryo igikuba cyacitse mu bantu.

Wahereye mu misozi ya Atlas utangirira mu bilometero 16 mu bujyakuzimu.

Ubwo watangiraga, abantu bahise basohoka, abari hanze basabwa kuhaguma ntibinjire mu nzu. Mu gitondo nibwo Polisi yabwiye abaturage ko bashobora kongera kwinjira mu nzu.

Imibare y’abahitanwe n’uyu mutingito ikomeje kwiyongera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa