skol
fortebet

Abakinnyi ba Mukura ngo bigize abasitari ntibacyumvira umutoza

Yanditswe: Monday 09, Jan 2017

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Mukura Victory Sports, Okoko Godfrey atangaza ko impamvu ikipe ye itarimo kwitwara neza ahanini biri guterwa n’abakinnyi bayo bamaze kwigira abasitari, batacyumva ibyo umutoza ababwira bo bagakora ibyo bishakiye.
Ibi ni nyuma y’uko ikipe ya Mukura VS itsinzwe na Gicumbi FC igitego 1-0, mu mukino wa 12 w’umunsi wa shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda wabaye kuri iki cyumweru tariki ya 8 Mutarama 2017.
Okoko yatangarije itangazamakuru ko we nta kibazo afite ndetse (...)

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Mukura Victory Sports, Okoko Godfrey atangaza ko impamvu ikipe ye itarimo kwitwara neza ahanini biri guterwa n’abakinnyi bayo bamaze kwigira abasitari, batacyumva ibyo umutoza ababwira bo bagakora ibyo bishakiye.

Ibi ni nyuma y’uko ikipe ya Mukura VS itsinzwe na Gicumbi FC igitego 1-0, mu mukino wa 12 w’umunsi wa shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda wabaye kuri iki cyumweru tariki ya 8 Mutarama 2017.

Umutoza Okoko wa Mukura avuga ko Abakinnyi be bigize abasitari

Okoko yatangarije itangazamakuru ko we nta kibazo afite ndetse ko n’imyitozo ayikoresha neza, ahubwo ikibazo kiri mu bakinnyi bamwe bamaze kwigira abasitari.

Yagize ati "ikibazo n’abakinnyi bamaze kwigira abasitari, ugasanga umuhaye ikiruhuko cy’iminsi ibiri we agafata iminsi ine."

Arongera ati "Abakinnyi barimo barakina imikino mikuru yo kwiyerekana, mu mikino mikuru twatakaje umukino umwe ariko imito ni hafi ya yose. Abakinnyi bari kwigira abasitari, tugomba kwisubiraho n’abakinnyi tukaganira tukareba aho ikibazo kiri kuko turahembwa ntawe ubuyobozi bufitiye umwenda."

Ikipe ya Mukura kugeza ubu nyuma y’umunsi wa 12 iri ku mwanya wa 11 n’amanota 13, ikaba yaratsinze imikino 3 itsindwa 5 inganya imikino 4

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa