skol
fortebet

Abakinnyi ba Musanze FC bashyiriweho agahimbazamusyi kihariye ku makipe akomeye

Yanditswe: Wednesday 17, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Musanze FC, Tuyishimire Placide, yabwiye abakinnyi ko bazajya bakubirwa kabiri agahimbazamusyi ku mikino batsinzemo amakipe ane ya mbere mu gihe bazajya bahabwa ayo basanzwe babona mu gihe banganyirije na yo hanze.
Nkuko Rwanda Magazine dukesha iyi nkuru ibitangaza,kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 16 Kanama 2022,Tuyishimire Placide ibi yabyemeje ubwo Musanze FC yerekanaga abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2022/23.
Yavuze ko abatoza bamusabye ko mu rwego rwo kurushaho (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Musanze FC, Tuyishimire Placide, yabwiye abakinnyi ko bazajya bakubirwa kabiri agahimbazamusyi ku mikino batsinzemo amakipe ane ya mbere mu gihe bazajya bahabwa ayo basanzwe babona mu gihe banganyirije na yo hanze.

Nkuko Rwanda Magazine dukesha iyi nkuru ibitangaza,kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 16 Kanama 2022,Tuyishimire Placide ibi yabyemeje ubwo Musanze FC yerekanaga abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2022/23.

Yavuze ko abatoza bamusabye ko mu rwego rwo kurushaho gutegura imikino ikomeye, hakongerwa agahimbazamusyi kagenerwa abakinnyi ku mikino ikomeye bakinnye.

Aha, yashimangiye ko yabyemeye ku makipe atanu yaje imbere ya Musanze FC ariko yakuyemo Mukura VS kuko atari ikipe ibarusha. Ati “Ubwo Mukura VS niyongera kubatsinda muzaba muntengushye.”

Yakomeje agira ati “Hari APR, Rayon Sports, Police FC na Kiyovu Sports ni zo kipe twemeye ko kuzitsindira iwazo bazajya babakubira kabiri agahimbazamusyi.

Kubatsindira hano nabwo bazajya babakubira agahimbazamusyi. Kunganyiriza na APR iwayo kimwe na ziriya zindi, bazajya babaha agahimbazamusyi gasanzwe.

Kunganyiriza na yo hano bazajya babaha ½ cy’agahimbazamusyi. Amafaranga muyakorere ku wa Gatanu muyacyure.”

Amakuru Rwanda Magazine ivuga ko yamenye ni uko ubusanzwe abakinnyi bagenerwa agahimbazamusyi kangana n’ibihumbi 40 Frw iyo batsinze umukino. Hari kandi n’atangwa na Perezida wa Musanze FC mu gushimira abakinnyi.

Musanze FC yasoje umwaka ushize w’imikino iri ku mwanya wa gatandatu, yihaye intego yo kubona umwanya mwiza urenze uwo yabonye ubushize.

Iyi kipe yo mu Majyaruguru y’u Rwanda izatangira umwaka mushya w’imikino wa 2022/23, yakirwa na APR FC mu mukino uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa Gatanu, tariki ya 19 Kanama 2022.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa