Kuri uyu wa mbere,tariki ya 27 Werurwe 2023, abapolisi ba Espagne bashyamiranye n’abakinnyi ba Peru kuri hoteri iyi kipe icumbitsemo i Madrid,birangira bamwe mu bakinnyi babakubise.
Abapolisi baje kuri iyi hoteli baje guhangana n’abafana bateraniye hanze yayo gusuhuza abakinnyi birangira nabo basohotse baje kubareba.
Ubwo abapolisi babuzaga aba bakinnyi guhura n’abafana,ntibabyishimiye habaho gukozanyaho aho bivugwa ko umukinnyi umwe wa Peru yatawe muri yombi azira gukubita umupolisi mu (…)
Kuri uyu wa mbere,tariki ya 27 Werurwe 2023, abapolisi ba Espagne bashyamiranye n’abakinnyi ba Peru kuri hoteri iyi kipe icumbitsemo i Madrid,birangira bamwe mu bakinnyi babakubise.
Abapolisi baje kuri iyi hoteli baje guhangana n’abafana bateraniye hanze yayo gusuhuza abakinnyi birangira nabo basohotse baje kubareba.
Ubwo abapolisi babuzaga aba bakinnyi guhura n’abafana,ntibabyishimiye habaho gukozanyaho aho bivugwa ko umukinnyi umwe wa Peru yatawe muri yombi azira gukubita umupolisi mu jisho.
Kuri uyu wa kabiri,aba banyamerika y’epfo bagomba gukina na Maroc kuri stade ya Civitas Metropolitano ya Atletico Madrid, bakaba baraye mu murwa mukuru wa Espagne mbere y’uyu mukino.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Peru ryavuzwe ko habaye "gukubita no gusunikana nabi cyane" ku mpan zombi.
Abakinnyi n’abafana bari bateraniye hanze ya hoteri y’ikipe ubwo ibi byabaga nkuko amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga abigaragaza.
Umunyezamu Pedro Gallese yavuganye na TV yo muri Peru nyuma y’ibyabaye, ku munsi umwe mbere y’uyu mukino wa gicuti.
Umuvugizi wa Polisi y’igihugu ya Espagne yemeje ko umukinnyi wa Peru yatawe muri yombi azira gukubita umupolisi mu jisho.
Uyu muvugizi yavuze ko adashobora kwemeza amakuru ko uyu mukinnyi wafashwe ari umunyezamu Pedro Gallese w’imyaka 33, bivugwa ko yarekuwe nyuma yo kujyanwa kuri sitasiyo yegeranye kugira ngo abazwe.
Ibyabaye byabereye hanze ya NH Collection Eurobuilding.
Yongeyeho ati: “Abafana bagera kuri 300 batangiye guteranira hanze guhera saa moya z’umugoroba. Bamwe batangiye gucana umuriro bituma abapolisi batanga ubutabazi bwihutirwa bitwa UIP bahamagarwa ngo batange umusada.
Abafana bagerageje kwegera ku bakinnyi maze abapolisi bajya hagati yabo kugirango birinde ko babangamira umutekano rusange.
Umukinnyi umwe yatawe muri yombi azira gukubita umupolisi mu jisho. Yajyanywe kuri sitasiyo ya polisi yari hafi aho, umupolisi avurirwa aho. ”
Umunyezamu Pedro Gallese yavuze ko bakubiswe n’abapolisi bababuza gusuhuza abafana babo gusa Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Peru risaba imbabazi ku byabaye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *