skol
fortebet

Abakinnyi ba PSG bahaye isezerano rikomeye u Rwanda bise"igihugu cyiza"

Yanditswe: Wednesday 04, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abakinnyi ba Paris Saint-Germain, Sergio Ramos, Keylor Navas, Thiro Kerler na Julian Draxler bagaragaje ko bagize ibyishimo birenze mu ruzinduko bagiriye mu Rwanda kandi basezeranya ko bazasaba abandi bakinnyi gusura igihugu.
Nabo biyemeje kuzongera gusura u Rwanda mu gihe kizaza.
Kuri uyu wa mbere,aba bakinnyi 4 bashoje uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda rukaba rwari mu masezerano y’ubufatanye bw’iyi kipe y’igihangange mu mupira w’amaguru mu Bufaransa n’u Rwanda binyuze mu bukangurambaga (...)

Sponsored Ad

Abakinnyi ba Paris Saint-Germain, Sergio Ramos, Keylor Navas, Thiro Kerler na Julian Draxler bagaragaje ko bagize ibyishimo birenze mu ruzinduko bagiriye mu Rwanda kandi basezeranya ko bazasaba abandi bakinnyi gusura igihugu.

Nabo biyemeje kuzongera gusura u Rwanda mu gihe kizaza.

Kuri uyu wa mbere,aba bakinnyi 4 bashoje uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda rukaba rwari mu masezerano y’ubufatanye bw’iyi kipe y’igihangange mu mupira w’amaguru mu Bufaransa n’u Rwanda binyuze mu bukangurambaga bwa #VISITRWANDA.

Nibwo bwa mbere u Rwanda rusuwe n’umukinnyi wa PSG kuva amasezerano y’Ubufatanye yasinywa muri 2019.

Mu gihe cyo gusura, aba bakinnyi bakoze ingendo mu bice bitandukanye by’igihugu harimo Pariki y’Akagera na Parike y’ibirunga aho bashoboye gusura ingagi, ikintu bavuze ko ari cyiza cyane.

Sergio Ramos yagize ati: “Twishimiye kuba twasuye u Rwanda,igihugu cyiza. Twabonye umwanya wo guhura n’ingagi nziza, tunasura ahandi. Twizere ko tuzongera kugaruka."

Ramos yavuze ko umukinnyi we mwiza mu bihe byose ari uwahoze ari rutahizamu wa Berezile, Ronaldo Luís Nazário de Lima, bakunze kwita Ronaldo.

Umunyezamu Keylor Navas we yagize ati "Nishimiye ibintu byose byo mu Rwanda kuva umunsi wanjye wa mbere mpageze, kandi rwose nifuza kuzagaruka mu gihe kiri imbere.

Mu birori byo guhura no gusuhuza abafana byabaye ku cyumweru, tariki ya 2 Gicurasi,abakinnyi ba PSG banasangije ubunararibonye bw’umupira w’amaguru hamwe n’abakinnyi 30 bakiri bato batoranijwe mu ishuri rya PSG mu Rwanda, riherereye mu Karere ka Huye, Intara y’Amajyepfo.

Umukinnyi wo hagati, Julian Draxler, “Twaje mu Rwanda dufite amatsiko yo kwiga ibyerekeye igihugu. Ndagira ngo mbabwire ko nigiye cyane ku kuntu cyiyubatse byihuse. ”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa