Abakinnyi ba Rayon sport banze kwerekeza i Huye badahembwe ibirarane
Yanditswe: Thursday 01, Jun 2023
Amakuru aturuka mu Nzove aravuga ko Abakinnyi ba Rayon Sport bananiwe kumvikana n’ubuyobozi bwabo ngo berekere I Butare ahazabera umukino wanyuma w’igikombe cy’Amaho na APR FC
Mu bakinnyi Mu bakinnyi 30 bagombaga kwerekeza I Huye, 10 bonyine nibo bemeye kugenda.
Mbera bari babwiye ubuyobozi bwabo ko badashobora kuzajya guhangana na mukeba wabo w’ibihe byose APR FC batarahabwa ibirarane by’imishahara baberewemo n’ubuyobozi bw’iyi kipe.
Biravugwa ko Ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo kujyana abemeye kugenda bukirengagiza icyifuzo cyabanze kugenda,aho Bus ubu yabategereje guhera saa kumi nebyiri bikaba bigeze saa tanu n’igice banze kugenda.
Umukino wa nyuma n’uwo guhatanira umwanya wa gatatu w’Igikombe cy’Amahoro, izaba tariki ya 3 Kamena 2023, yashyizwe kuri Stade ya Huye
Mu bakinnyi 30 ba @rayon_sports bagombaga kwerekeza I Huye! 10 bonyine nibo bemeye kugenda. Ubuyobozi bufashe icyemezo cyo kujyana abemeye kugenda, Bus yabategereje guhera saa kumi nebyiri ubu bigeze saa tanu n’igice banze kugenda. pic.twitter.com/0s6wvVZPRc
— Sam Karenzi (@SamKarenzi) June 1, 2023
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *