skol
fortebet

Abakinnyi ba Rayon sport banze kwerekeza i Huye badahembwe ibirarane

author-image

Yanditswe na: Joseph Iradukunda
Kuwa: Thursday 01, Jun 2023

Abakinnyi ba Rayon sport banze kwerekeza i Huye badahembwe ibirarane

Sponsored Ad

skol

Amakuru aturuka mu Nzove aravuga ko Abakinnyi ba Rayon Sport bananiwe kumvikana n’ubuyobozi bwabo ngo berekere I Butare ahazabera umukino wanyuma w’igikombe cy’Amaho na APR FC

Mu bakinnyi Mu bakinnyi 30 bagombaga kwerekeza I Huye, 10 bonyine nibo bemeye kugenda.

Mbera bari babwiye ubuyobozi bwabo ko badashobora kuzajya guhangana na mukeba wabo w’ibihe byose APR FC batarahabwa ibirarane by’imishahara baberewemo n’ubuyobozi bw’iyi kipe.

Biravugwa ko Ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo kujyana abemeye kugenda bukirengagiza icyifuzo cyabanze kugenda,aho Bus ubu yabategereje guhera saa kumi nebyiri bikaba bigeze saa tanu n’igice banze kugenda.

Umukino wa nyuma n’uwo guhatanira umwanya wa gatatu w’Igikombe cy’Amahoro, izaba tariki ya 3 Kamena 2023, yashyizwe kuri Stade ya Huye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa