skol
fortebet

Abakinnyi ba Rayon Sports baramukiye mu Nzove mbere yo kwerekeza muri Libya

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Monday 11, Sep 2023

Abakinnyi ba Rayon Sports baramukiye mu Nzove mbere yo kwerekeza muri Libya

Sponsored Ad

skol

Ikipe ya Rayon Sports yazindukiye mu myitozo ku kibuga cy’imyitozo cyo mu Nzove (Skol Stadium) mbere yo gutangira urugendo rwo kujya gushaka uko rwasubira mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

Ikipe ya Rayon Sports ibinyujije ku rubuga rwa X yavuze ko aba bakinnyi baramukiye mu myitozo ’mbere yo gutangira urugendo rwo kujya guharanira gukabya inzozi!!!."

Rayon Sports yakoze imyitozo kuri uyu wa Mbere irimo abakinnyi bari bahamagawe mu Amavubi yakinnye n’urubyiruko rw’i Dakar.

Kuri uyu wa Kabiri Gikundiro irahaguruka i Kigali ijya i Benghazi muri Libya, aho izahangana na Al Hilal Benghazi.

Abarundi 2 Aruna Madjaliwa na Mvuyekure Emmanuel nibamara gukina na Cameroun kuri uyu wa kabiri barahita batangira urugendo rubajyana Libya.

Mu kiganiro Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle yagiranye n’itangazamakuru ku wa 07 Nzeri 2023,cyagarukaga kuri uru rugendo Gikundiro yitegura kugirira muri Libya,yavuze ko bari gukora ibishoboka ngo bazatsinde.

Yagize ati "Ntabwo ndi umupfumu, ntabwo ndi umuraguzi, bimwe njya numva. Kuba [twese] dushaka gukora ngo dukuremo iriya kipe, icyo ni icya mbere. Turayizi [Al Hilal] wenda na yo ishobora kuba ituzi, amahirwe abaho, ibyo hanze y’ikibuga ujya umbwira bibaho, ariko twe turi gukora ibyo tugomba gukora. Ibisigaye tubiharire "ijuru rizadufasha."

Rayon Sports izahaguruka i Kigali ku wa Kabiri saa 16:25, inyure i Addis Abeba, ikomereze i Cairo, ihave ijya i Benghazi aho izagera ku wa Gatatu saa 09:25 mu gitondo.

Umukino uzabera kuri Benina Martyrs Stadium ku wa Gatanu saa Mbiri z’ijoro.

Mvuyekure Emmanuel na Aruna Madjaliwa bajyanye n’Ikipe y’u Burundi muri Cameroun, bazahurira n’abandi muri Libya.

Rayon Sports itsinze iyi kipe yo muri Libya,yahita isubira mu matsinda nkuko byagenze muri 2018.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa