Abakinnyi ba Rayon Sports bari mu byishimo mbere yo gukina na Gasogi United
Yanditswe: Friday 20, Sep 2024

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze kwemerera abakinnyi agahimbazamusyi mbere y’uko bacakirana na Gasogi United, umukino uteganyijwe tariki 21 Nzeri 2024.
Ni umukino w’umunsi wa 4 wa shampiyona y’Urwanda icyiciro cya mbere uzaba kuwa gatandatu tariki 21 Nzeri ukabera kuri Sitade Amahoro.
Uyu mukino wagiye uvugwaho amagambo menshi by’umwihariko kuruhande rwa Gasogi , aghao perezida wayo KNC yagiye atangaza ko agomba gutsinda ikipe ya Rayon Sports akayifatanya, n’ibibazo irimo.
Byaje kurushaho gufata indi netra ubwo uwayoboraga Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele yeguye , maze abahoze bayobora ikipe mu myaka yashije bakaza kwishyira hamwe ngo bafashe ikipe gukina imikino ibiri harimo uwa Gasogi United n’uwa Rutsiro FC.
Amakuru avuga ko hamaze kuboneka agera kuri Miliyoni 15 zo gufasha kuri iyi mikino ibiri ,ndetse batera morare abakinnyi.
Amakuru avuga ko kandi kuri iyi mikino ibiri , abakinnyi bagomba guhabwa ibihumbi 100 Frw nk’agahimbazamusyi.
Abakinnyi bakaba basezeranyijwe ko bagomba kuyahabwa mbere y’umukino bakajya mu kibuga bayafite .
Rayon Sports iramutse itsinze uyu mukino waba ariwo wa mbere itsinze kuva yatangira shampiyona , kuko mu mikino ibiri imaze gukina yose yarayinganyije.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *