Abakinnyi ba Saudi Arabia bemerewe imodoka za Rolls Royce kubera gutsinda Argentina
Yanditswe: Saturday 26, Nov 2022

Umukuru w’igihugu cya Saudi Arabia,Igikomangoma Mohammed bin Salman Al Saud nyuma yo gutanga umunsi w’ikiruhuko, ubu agiye guha buri mukinnyi w’iki gihugu wagifashije gutsinda Argentina imodoka y’akataraboneka ya "Royce Rolls".
Saudi Arabia nyuma yo gutsinda Argentina kuri bo byabaye nko gutwara igikombe cy’isi kuko mu gihugu hose hatanzwe ikiruhuko ndetse abakinnyi bashimirwa byihariye.
Ikinyamakuru Malay Mail kiravuga ko uyu mutegetsi yemeye ko azaha buri mukinnyi wa Saudi Arabia wafashije (...)
Umukuru w’igihugu cya Saudi Arabia,Igikomangoma Mohammed bin Salman Al Saud nyuma yo gutanga umunsi w’ikiruhuko, ubu agiye guha buri mukinnyi w’iki gihugu wagifashije gutsinda Argentina imodoka y’akataraboneka ya "Royce Rolls".
Saudi Arabia nyuma yo gutsinda Argentina kuri bo byabaye nko gutwara igikombe cy’isi kuko mu gihugu hose hatanzwe ikiruhuko ndetse abakinnyi bashimirwa byihariye.
Ikinyamakuru Malay Mail kiravuga ko uyu mutegetsi yemeye ko azaha buri mukinnyi wa Saudi Arabia wafashije igihugu gutsinda Argentina ibitego 2-1 imodoka ya Rolls Royce ubwo bazaba batashye bavuye muri Qatar.
Argentina yahabwaga amahirwe yo kwegukana igikombe cy’isi,yatunguwe kuwa Kabiri no gutsindwa na Saudi Arabia ibitego 2-1 nyamara yari yabanje igitego kuri penaliti ya Messi ndetse igahusha ibindi bitego byinshi cyane.
Kuwa Gatatu abakozi ba leta n’abikorera bahawe ikiruhuko kugira ngo bishimire iyi ntsinzi y’amateka.
Ntabwo aribwo bwa mbere Saudi Arabia ihembye Rolls Royce ku mukinnyi kuko Saeed Al-Owairan yahawe iyi modoka y’akataraboneka ubwo yatsindiraga iki gihugu igitego 1-0 batsinze Ububiligi mu gikombe cy’isi cya 1994.
Ubu Saudi Arabia yicaye ku mwanya wa mbere mu itsinda rya C n’amanota 3 kuko Poland na Mexico bari kumwe nyuma y’aho banganyije 0-0.
Ibitego bya Saudi Arabia bahura na Argentina byatsinzwe na Saleh Al Shehri gku munota wa 48 na Salem Aldawsari kuwa 53 mu gihe icya Argentina cyatsinzwe na Messi kuri penaliti.
Argentina yaje gukina uriya mukino imaze imikino 36 idatsindwa ndetse yaratwaye igikombe cya Copa America.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *