Abakinnyi babiri ba FC Barcelona banze kuyifasha kugarura Lionel Messi
Yanditswe: Friday 28, Apr 2023

Ikipe ya FC Barcelona yakomwe mu nkokora n’abakinnyi bayo babiri banze kugabanya umushahara kugira ngo ibone amahirwe yo kongera gusinyisha Lionel Messi.
Iki gihangange cya LaLiga cyizeye kugarura kizigenza wacyo kuri Camp Nou igihe amasezerano ye azaba arangiye muri PSG muri iyi mpeshyi.
Ariko, kugirango ibashe kugarura uyu kizigenza w’umunya Argentine, Barcelona igomba kugabanyiriza imishahara ya miliyoni 180 z’ama pound bivugwa ko ihemba ku mwaka.
Iri gabanuka ryemerera iyi kipe kugura (...)

Iri gabanuka ryemerera iyi kipe kugura abakinnyi b’ingenzi muri iyi mpeshyi nyuma yo kugira ibibazo by’amafaranga.
Mu myaka mike ishize, abagize iyi kipe bagiye bagabanya umushahara kugirango bafashe iyi kipe.
Ariko nk’uko Sport ibitangaza,abakinnyi Franck Kessie na Andreas Christensen baherutse kwanga igabanuka ku mishahara yabo.
Aba bombi bakaba bari muri iyi kipe kuva mu mpeshyi ishize nyuma yo kwinjira ku buntu bavuye muri AC Milan na Chelsea.
Amakuru avuga ko kugabanya umushahara bitagenze neza kuko aba bakinnyi bavuga ko banze amasezerano manini bahawe n’andi makipe bagahitamo FC Barcelona ku mwanya wa mbere.
Akomeza avuga ko Kessie na Christensen batekereza ko guhindura amasezerano bidafite ishingiro kubera igihe gito bamaze muri iyi kipe.
Ibi bivuze ko Barcelona igomba gutekereza ku bundi buryo butandukanye kugira ngo igabanye amafaranga ikoresha.
Kessie na Christensen banze kugabanya umushahara muri FC Barcelona
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *