skol
fortebet

Abakinnyi babiri ba La Jeunesse batawe muri yombi nyuma yo gukubita umusifuzi

Yanditswe: Saturday 04, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Polisi y’igihugu yataye muri yombi abakinnyi babiri ba La Jeunesse FC,nyuma y’imvururu zakubitiwemo umusifuzi kugeza ubwo asohowe mu kibuga arandaswe,kuri uyu wa 03 Werurwe 2023.
Aba bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhanga,nyuma y’uyu mukino iyi kipe yatsinzwemo na AS Muhanga igitego 1-0.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Emmanuel Habiyaremye, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko nubwo iperereza rikomeje, abakinnyi babiri aribo bari mu maboko ya Polisi.
Yagize ati “Kugeza ubu (...)

Yagize ati “Kugeza ubu abakinnyi babiri nibo bafashwe ndetse bashyikirijwe sitasiyo ya Polisi ya Muhanga, ikirego twagishyikirije ubugenzacyaha. Iperereza rirakomeje kugira ngo n’abandi bizagaragara ko babigizemo uruhare bakurikiranwe.”

Yakomeje avuga ko nubwo ari umupira, Polisi igomba kubikurikirana kuko ari ikibazo cy’umutekano.

Ati “ Birumvikana nta kuntu Polisi itazamo kuko ni ikibazo cy’umutekano kandi inshingano zacu za mbere ni ukurinda abantu n’ibyabo, ikindi umusifuzi yarahohotewe.”

Amakuru avuga ko ikipe ya La Jeunesse FC iramutse ihamijwe ko ariyo yateje imvururu, ishobora guhanishwa gukina undi mukino nta bafana bahari cyangwa guhagarikwa muri shampiyona mu gihe kirenze umwaka umwe.

Amategeko avuga ko aba bakinnyi bahamijwe cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake, bahanishwa ingingo ya 121 y’Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Rigena ko ugihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze itanu n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 500.000 Frw ariko atarenze 1.000.000 Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa