Abakinnyi babiri batanga icyizere bakuwe mu Mavubi azakina na Zimbabwe
Yanditswe: Monday 13, Nov 2023
Rutahizamu wa Kiyovu Sports, Mugunga Yves na Iradukunda Elie Tatou ukina hagati afasha abataha izamu muri Mukura VS basezerewe mu Amavubi yitegura imikino ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi u Rwanda ruzakinamo na Zimbabwe na Afurika y’Epfo.
Umutoza mushya w’Amavubi, Umudage Torsten Frank Spittler yari yahamagaye abakinnyi 30 ku ikubitiro bagombaga kwitegura iyi mikino yombi, Ikipe y’Igihugu yakomeje kwitegura icumbitse i Kigali kuri uyu wa Mbere tariki 13 Ugushyingo 2023 yerekeje i Huye gukomereza imyitozo, aho umukino uzabera idafite Rutahizamu Mugunga Yves na Iradukunda Elie Tatou basizwe.
Biteganyijwe ko hari abandi bakinnyi bashobora kongerwa mu Amavubi bahamagawe bwa mbere bavuye ku Mugabane w’u Burayi barimo Hendrick Yves Mutamuliza ukinira abatarengeje imyaka 21 muri Racing White Daring Molenbeek mu Bubiligi na Musabyimana Thierry wa Le Havre y’Abatarengeje imyaka 19 bakomeje gushakirwa ibyangombwa.
Zimbabwe y’abakinnyi icyenda n’Umutoza mukuru w’Umunya-Brazil, Baltemar José de Oliveira Brito yageze mu Rwanda mu ijoro ryo kuwa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu tariki 11 Ugushyingo 2023.
Yakoze imyitozo ya mbere kuri Kigali Pele Stadium bukeye ku Cyumweru, uyu munsi ku wa Mbere nibwo iri bwerekeze i Huye ari nabwo abakinnyi bayo baturutse ku Mugabane w’u Burayi bari bugere mu mwiherero.
Iradukunda Elie Tatou uri mu bakinnyi bitwaye neza mu mikino iheruka muri shampiyona yakuwe mu Mavubi
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *