skol
fortebet

Abakinnyi bahagarariye u Rwanda mu mikino Olimpike ya Tokyo 2020 baserutse bambaye "Made in Rwanda" [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 23, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Abakinnyi b’abanyarwanda bagiye mu Buyapani guhagararira u Rwanda mu mikino olempike 2020,baserutse mu myambaro ya Made in Rwanda n’indabo mu ntoki, barangajwe imbere na Agahozo Alphonsine na Hakizimana John bari batwaye ibendera ry’Igihugu.
Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 23 Nyakanga 2021, i Tokyo mu Buyapani habereye ibirori byo gufungura ku mugaragaro Imikino Olempike ya 2020,aho ibihugu byose bizayitabira byaserutse mu myambaro itandukanye.
Abakinnyi batanu bazahagararira u Rwanda nabo (...)

Sponsored Ad

Abakinnyi b’abanyarwanda bagiye mu Buyapani guhagararira u Rwanda mu mikino olempike 2020,baserutse mu myambaro ya Made in Rwanda n’indabo mu ntoki, barangajwe imbere na Agahozo Alphonsine na Hakizimana John bari batwaye ibendera ry’Igihugu.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 23 Nyakanga 2021, i Tokyo mu Buyapani habereye ibirori byo gufungura ku mugaragaro Imikino Olempike ya 2020,aho ibihugu byose bizayitabira byaserutse mu myambaro itandukanye.

Abakinnyi batanu bazahagararira u Rwanda nabo baserutse neza mu myambaro ya Made in Rwanda bafashe n’indabo mu ntoki.

Abakinnyi bazakinira u Rwanda ni:

Yankurije Marthe w’imyaka 27 uzasiganwa mu kwiruka 5,000m, mu bagore
Hakizimana John w’imyaka 25 uzasiganwa marathon, mu bagabo
Mugisha Moise w’imyaka 25 uzasiganwa ku magare, mu bagabo
Agahozo Alphonsine w’imyaka 24 uzasiganwa koga 50m, mu bagore
Maniraguha Eloi w’imyaka 27 uzasiganwa koga 50m mu bagabo

Mu mashusho aherutse gushyirwa hanze na komite olimpike y’u Rwanda,aba bakinnyi bavuze ko biteguye neza, ko biteguye guhindura amateka bagahesha igihugu cyabo umudari wa mbere mu mikino olempike.

Ku nshuro yayo ya 32, Imikino Olempike y’uyu mwaka yafunguwe ku mugaragaro n’Umwami w’u Buyapani, Naruhito mu birori bititabiriwe n’abafana kuri Stade Olympique kubera ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Imikino Olempike y’uyu mwaka yabaye nyuma y’umwaka isubitswe ndetse yagumanye izina rya ‘Tokyo 2020’ nyuma y’uko itabaye mu 2020 kubera icyorezo cya COVID-19.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa