skol
fortebet

Abakinnyi bahamagawe n’amavubi barimo Salomon Nirisarike basanze abandi mu mwiherero(AMAFOTO)

Yanditswe: Friday 27, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abakinnyi bahamagawe n’Ikipe y’Igihugu y’Amavubu barimo Salomon Nirisarike,Manzi Thierry na Manishimwe Emmanuel bageze mu Rwanda aho basanze bagenzi babo mu mwiherero urimo kubera i Nyamata kuri La Palisse Hotel aho bari kwitegura imikino yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika.

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu 27 Gicurasi 2022 nibwo aba bakinnyi barimo Salomon Nirisarike usanzwe akinira Armenian club FC Urartu yo muri Armenia, Manzi Thierry na Manishimwe Emmanuel [Mangwende] bombi bakinana AS FAR yo muri Maroc baasanze bagenzi babo mu mwiherero.

Amakuru dukesha Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) nuko aba bakinnyi binjiye mu mwiherero nyuma ya Mutsinzi Ange Jimmy wageze mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Gicurasi akaba yaranakoranye imyitozo na bagenzi be kuri uyu wa Kane tariki 26 Gicurasi 2022.

Abandi bakinnyi bategerejwe n’iyi kipe barimo Kagere Meddie usanzwe akirinira Simba S.C yo muri Tanzania utegerejwe kugera mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Gicurasi 2022 ndetse na Rafael York we uzasanga bagenzi be muri Afurika y’Epfo aho Amavubi azakinira umukino wa mbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa