skol
fortebet

Abakinnyi bakina hanze bakomeje kugera mu mwiherero w’ikipe y’Iguhugu

Yanditswe: Thursday 29, Aug 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi iri mu myiteguro y’imikino ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika ifitanye na Libya na Nigeria, bamwe mu bakinnyi bakina hanze bamaze kugera mu mwiherero

Sponsored Ad

Ku wa Mbere tariki ya 26 Kanama 2024, nibwo ikipe y’Igihugu yiganjemo abakinnyi bakina imbere mu Gihugu yatangiye umwiherero.
Umutoza Frank Spittler yahamagaye abakinnyi 36 harimo 11 bakina hanze y’u Rwanda abandi bose basigaye 25 bakaba bakina mu Rwanda.
Bamwe mu bakinnyi bakina hanze bahageze barimo Gitego Arthur wa AFC Leopards muri Kenya, Rubanguka Steve muri Al Nonjoom muri Saudi Arabia, Nshuti Innocent wa One Knoxville muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Mugisha Bonheur wa AS Marsa muri Tunisia, byitezwe ko na Ntwali Fiacre wa Kaizer Chiefs muri Afurika y’Epfo ahagera uyu munsi tariki 29.
Amavubi azahaguruka mu Rwanda tariki ya 31 Kanama 2024 yerekeza muri Libya aho azakina na Libya tariki ya 4 Nzeri 2024. Azahita agaruka mu Rwanda aho tariki ya 10 Nzeri azakina na Nigeria.
Mu gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cya 2025 u Rwanda ruri mu itsinda D hamwe na Nigeria, Benin na Libya.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa