skol
fortebet

Abakinnyi bakomeye muri Manchester United batangiye gushidikanya kuri Ole

Yanditswe: Monday 08, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Gahunda ya Manchester United yo gukomeza kugumana Ole Gunnar Solskjaer kugeza shampiyona irangiye iragenda ikomwa mu nkokora n’imyitwarire ya bamwe mu bakinnyi batangiye kumushidikanyaho nyuma yo gutsindwa imikino ya Manchester City na Liverpool.
United yari yizeye gufata icyemezo kijyanye n’ahazaza ha Solskjaer mu mezi make ashize ubwo amasezerano ye yari hafi kurangira ariko yahisemo kuyongera imuha imyaka 3.
Gutsindirwa cyane mu rugo muri shampiyona,byashyize ku gitutu uyu munya Norvege (...)

Sponsored Ad

Gahunda ya Manchester United yo gukomeza kugumana Ole Gunnar Solskjaer kugeza shampiyona irangiye iragenda ikomwa mu nkokora n’imyitwarire ya bamwe mu bakinnyi batangiye kumushidikanyaho nyuma yo gutsindwa imikino ya Manchester City na Liverpool.

United yari yizeye gufata icyemezo kijyanye n’ahazaza ha Solskjaer mu mezi make ashize ubwo amasezerano ye yari hafi kurangira ariko yahisemo kuyongera imuha imyaka 3.

Gutsindirwa cyane mu rugo muri shampiyona,byashyize ku gitutu uyu munya Norvege noneho byahumiye ku mirari kuwa gatandatu ubwo yatsindwaga arushwa cyane na Manchester City ibitego 2-0 byiyongera kuri 5-0 yatsinzwe na Liverpoolmu cyumweru cyari cyabanje.

Uyu mutoza amaze gutsindwa 6 mu mikino 12 iheruka, irimo no kuba yaratsindiwe kuri Old Trafford inshuro ziheruka.

Amakuru atangazwa na Mail aravuga ko abakinnyi batangiye gutakariza icyizere umutoza Ole aho nka Bruno Fernandes ari mu bakinnyi bakuru batabona icyerekezo cyiza cya Solskjaer n’abatoza bamwungirije.

Cristiano Ronaldo ahangayikishijwe no gusubira inyuma kwa United nyuma yo kuyivamo mu myaka 12 ishize.

Abakinnyi bifatanije na Donny van de Beek nyuma yo gufatwa nabi na Solskjaer ndetse kuwa Gatandatu abafana nabo bamuteye inkunga ubwo yinjiraga mu kibuga asimbuye ku mukino wa City.

Marcus Rashford yakinnye hafi igice cy’isaha muri derby nubwo yabuze mu myitozo iminsi ibiri mbere y’umukino kubera ibicurane.

United yavugirijwe induru n’abafana bayo igice cya mbere kirangiye ikina na City nyuma yo gutsindwa byari biteye isoni,bisa neza nk’ibitego bitanu batsinzwe na Liverpool ibyumweru bibiri mbere.

Uburyo United itsindwamo,byasize Solskjaer yongera kujya ku gitutu cyo gukomeza akazi ke nyuma yuko iyi kipe yakoresheje miliyoni 135.6 zamapawundi kuri Ronaldo, Jadon Sancho na Raphael Varane mu mpeshyi kugira ngo imuhe ikipe nziza.

Ntawe uzi ahazaza ha Ole kuko bivugwa ko ubuyobozi bw’ikipe bwiyemeje kumushyigikira gusa benshi mu bakunzi b’iyi kipe ya United na bamwe mu bakinnyi barifuza ko yirukanwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa