Abakinnyi bakomeye Rayon Sports y’abagore yaguze muri AS Kigali batangiye imyitozo
Yanditswe: Wednesday 27, Dec 2023
Myugariro Uwimbabazi Immaculée wakiniraga ikipe ya AS Kigali WFC yatangiye imyitozo mu ikipe ya Rayon Sports WFC.
Uyu mukinnyi niwe wafatwaga nka Myugariro wa mbere hano mu Rwanda mu bari n’abategarugori.
Rayon Sports yatangaje kandi ko yasinyishije Alodie KAYITESI nawe wakiniraga AS Kigali WFC ndetse yanatangiye imyitozo nawe.
Mu bandi yaguze harimo Umunya-Sudani, Woduapai Doris Simon nawe ugomba kuyifasha gushaka igikombe.
Rayon Sports WFC yazamutse mu Cyiciro cya Mbere uyu mwaka, ikomeje kugaragaza imbaraga zikomeye zo guhangamura AS Kigali WFC isanzwe ari ubukombe muri ruhago y’abagore mu Rwanda.
Muri rusange, bariya bakinnyi bombi bariyongera ku bandi Gikundiro yaguze muri iyi kipe y’Umujyi mu ntangiriro z’uyu mwaka nka Uwanyirigira Sifa, Mukeshimana Dorothée, Mukantaganira Joselyne, Mukeshimana Jeannette na Kalimba Alice wayinyuzemo.
Aya makipe yombi yasoje imikino ibanza ya Shampiyona anganya amanota 28 ariko AS Kigali iri ku mwanya wa mbere kuko izigamye ibitego 42, mu gihe Rayon Sports ari 30.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *