skol
fortebet

Abakinnyi bane ba Man United bakozanyijeho nyuma yo gutsindwa na Brighton

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Tuesday 19, Sep 2023

Abakinnyi bane ba Man United bakozanyijeho nyuma yo gutsindwa na Brighton

Sponsored Ad

skol

Abakinnyi bane ba Manchester United bakozanyijeho bageze mu rwambariro,nyuma yo gutsindwa kwa gatandatu w’icyumweru gishize na Brighton.

Abakinnyi bashyamiranye ni Bruno Fernandes wakozanyijeho na Scott McTominay, naho Lisandro Martinez na Victor Lindelof nabo barashwana cyane.

Ikinyamakuru The Sunkivuga ko kapiteni Bruno Fernandes yashwanye na mugenzi we wo hagati Scott McTominay nyuma yo gutsindwa kwa gatatu kwa United mu mikino ine.

Nnone kandi abakinnyi bafatanyije mu mutima w’ubwugarizi, Lisandro Martinez na Victor Lindelof nabo babwiranye amagambo mabi nyuma yo kwitwara nabi bagatsindwa ibitego 3-1 na Brighton yabasuye.

Umutoza Ten Hag yagerageje kugarura ituze mu ikipe nyuma yo gutsindwa ibitego 3-1 byatumye abafana bavugiriza induru abakinnyi.

Uyu mutoza w’Umuholandi w’imyaka 53, yirukanye Jadon Sancho mu myitozo y’ikipe ya mbere.

Ten Hag ntafite Mason Greenwood na Antony nyuma y’ibibazo by’inyuma y’ikibuga ndetse yambuye Harry Maguire kuba kapiteni maze amukura mu bakinnyi XI akoresha.

Ibibazo bya United biragenda biba bibi cyane kuko myugariro yari imaze iminsi igenderaho,Aaron Wan Bissaka nawe yavunitse,akazamara igihe kirekire hanze y’ikibuga.

United igomba guhangana na Bayern Munich muri Champions League kuri uyu wa Gatatu,iri ku mwanya wa 13 muri shampiyona n’amanota 6 mu mikino 5.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa