"Abakinnyi baramenyeranye,umusaruro uzikuba nka kabiri"-Umwe mu bayobozi ba APR FC
Yanditswe: Wednesday 27, Dec 2023
Ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe ya APR FC,Team manager, Ntazinda Eric yagarutse kuri byinshi bivugwa kuri iyi kipe, avuga ku mikino ibanza ya shampiyona, imyiteguro ya Mapinduzi Cup, abakinnyi bashya n’andi makuru avugwa mu ikipe.
Avuga uko ikipe yasoje igice cya mbere cya shampiyona,Ntazinda yagize ati "Twarabyishimiye,urabona twaratangiye abatoza n’abakinnyi benshi ni bashya,byose byari bishya ariko umusaruro tumaze kubona uratugaragariza ko imbere yacu ari heza.
Intego yacu ni ya yindi,n’umurava,intsinzi.Urebye uko abakinny bacu batari bamenyeranye mu minsi yashize,ubu noneho imbere barumvikana,baramenyeranye ndumva umusaruro uzikuba nka kabiri."
Uyu yavuze ko ubu bafite imyanya 4-5 yo kongeramo abakinnyi kandi hari abo bari kurambagiza ngo babasinyishe.
Yavuze ko APR FC izahaguruka mu Rwanda tariki ya 29/12/2023 ikine umukino wa mbere na Singida tariki ya 1/1/2024
APR FC yamaze gusinyisha Elia Kategeya wazvuye i Huye n’abandi bari gukora igeragezwa babiri bakomoka muri Cameroon.
APR FC izatangira igice cya kabiri cya shampiyona tariki ya 14/1/2024 yakira Marines FC.
Uyu muyobozi yasabye abafana gukomeza kuba hafi y’ikipe,anabifuriza kuzagira umwaka mwiza wa 2024.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *