skol
fortebet

Abakinnyi icyenda bubatse izina mu mupira w’amaguru bakeneshejwe na gatanya [[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 05, Jun 2024

featured-image

Sponsored Ad

Nubwo abakinnyi b’umupira w’amaguru ari bamwe mu binjiza akayabo ku isi,hari abahuye n’uruva gusenya urushako rubatera gukena nyuma yo guhana gatanya.

Sponsored Ad

Nubwo hari abazwi kubera ko bavuzwe mu binyamakuru,hari abandi b’ibyamamare bakeneshejwe n’urushako.

Reba bamwe mu bakinnyi bakeneshejwe na gatanya

1. Emmanuel Eboué

Yabuze abana be ndetse n’imitungo yose yari afite nyuma yo gutandukana n’umugore we kandi ariwe wanditseho imitungo yose.

Uyu mukinnyi yavuze ko uyu mugore yatwaye byose yakoreye mu mupira kugera ubwo abura n’imashini yo kumesa.

2. Thierry Henry

Uyu yishyuye uwari umugore we miliyoni 10 z’amayero nyuma yo gutandukana kandi yemeje ko yagize ibibazo byo mu mutwe mu mwaka wa mbere muri FC Barcelona kubera aka kayabo yatakaje.

3. Ryan Giggs

Uyu mugabo uzwiho kugira amahane menshi,yishyuye miliyoni 40 z’amapawundi uwari umugore we nyuma yo gutandukana.

4.Louis Saha

Uyu rutahizamu wanyuze muri Man United nawe yatakaje kimwe cya kabiri cy’umutungo we kubera gatanya.

5. Wes Brown

Uyu myugariro wamenyekanye muri Man United,nawe yatandukanye n’umugore we hanyuma inkiko zimutegeka kumuha akayabo bituma akena

Uyu mukinnyi wahembwaga ibihumbi 50 by’amapawundi buri cyumweru,nyuma yaje kuvuga ko yakennye cyane ku buryo kuri konti ye hasigaye ubusa.

6. David James

Uyu n’umwe mu banyezamu bagize ibigwi muri Premier League kuko yanyuze mu makipe atandukanye nka Liverpool,Aston Villa, West Ham United, Manchester City na Portsmouth.

Uyu yaje gutandukana n’umugore we urukiko rumutegeka kumuha imitungo byatumye akena.

Uyu kugira ngo azure umutwe byabaye ngombwa ko agurisha duke yari asigaranye kugira ngo abone uko abona akazi.

7. Jamie Redknapp

Uyu mugabo wakinnye muri Premier League mu makipe atandukanye,nawe yategetswe guha kimwe cya kabiri cy’umutungo we umugore we,birangira amwishyuye miliyoni 15 z’amayero kubera gatanya.

8. Ashley Cole

Uyu mukinnyi uri mu bakomeye bakinnye muri Premier League,nawe yategetswe kwishyura uwari umugore we Cheryl Cole byatumye ategekwa kumwishyura miliyoni 3.5 z’amapawundi.

9. Steven Gerrard

Uyu munyabigwi wa Liverpool nawe yahuye n’uruva gusenya kubera gatanya n’umugore we Alex Curran,hanyuma amwishyura miliyoni ebyiri z’amapawundi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa