skol
fortebet

Abakinnyi n’abatoza ba Rayon Sports bashyiriweho agahimbazamushyi gahanitse

Yanditswe: Wednesday 28, Apr 2021

Sponsored Ad

Abakinnyi ba Rayon Sports bemerewe agahimbazamusyi ka miliyoni 17 n’uruganda rwa SKOL Rwanda rusanzwe ari umufatanyabikorwa mukuru w’iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda.

Sponsored Ad

Usibye gufatanya kugurira abakinnyi iyi kipe barimo Luvumbu Heritier na Muhire Kevin, SKOL yamaze kwemeza agahimbazamusyi ka miliyoni 17 Frw ku bakinnyi n’abatoza ba Rayon Sports mu gihe bakwitwara neza muri Shampiyona igiye kumara amezi 2 ikinwa ihereye ku mikino yo mu matsinda.

Amakuru dukesha IGIHE avuga ko SKOL yafashe icyemezo cyo kugenera abakinnyi n’abatoza ba Rayon Sports agahimbazamusyi ka miliyoni eshanu mu gihe baba bitwaye neza bakarenga amatsinda na miliyoni 12 Frw mu gihe baba babashije kuboneka mu myanya ibiri ya mbere izatanga ikipe zizasohokera igihugu.

Ubwo habaga umuhango wo kumurika imyenda mishya,Perezida wa Rayon Sports,Uwayezu Jean Fidele yabwiye abari bitabiriye uyu muhango ko ikipe ihagaze neza ndetse yiteguye gutwara igikombe igaserukira u Rwanda.

Ati “Rayon Sports ihagaze neza,neza,neza cyane.Ikipe iriteguye mu buryo bushoboka bwose,abakinnyi bahagaze neza.Abatoza babari hafi.Duherutse gutsinda Bugesera FC,byagaragaye ko ikipe ihagaze neza kandi yiteguye gutwara igikombe.Intego ihari n’uguha abakunzi ba Rayon Sports ibyishimo,dutsinda tukazaserukira igihugu mu marushanwa nyafurika.

Rayon Sports iri mu itsinda B rya Shampiyona, izatangirira kuri Gasogi United tariki ya 2 Gicurasi, iminsi itatu mbere yo guhura na Kiyovu Sports mu gihe izasoreza kuri Rutsiro FC tariki ya 8 Gicurasi 2021.

Mu kwitegura iyi mikino, imaze gukina umukino umwe wa gicuti, aho yatsinze Bugesera FC ibitego 2-0 ku wa 21 Mata 2021 mu gihe undi yakinnye na Police FC tariki ya 26 Mata 2021 utabashije kurangira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa