skol
fortebet

Abakinnyi nabo ni abantu nk’abandi barakosa, ariko abayobozi nabo ni ababyeyi - Masudi Djuma

Yanditswe: Tuesday 07, Feb 2017

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Masudi Djuma avuga ko kuba hari bamwe mu bakinnyi b’iyi kipe bahanwe nta gikuba cyacitse kuko nabo ari bantu kandi bakosa, ikingenzi ngo n’uko basabye imbabazi z’amakosa bakoze.
Ku cyumweru tariki ya 5 Gashyantare 2017, nibwo amakuru yamenyekanye ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bitewe n’imyitwarire itari myiza, ubu buyobozi bwahannye bamwe mu bakinnyi bayo kandi bakomeye barimo Kwizera Pierrot, Kakure Mugheni Fabrice, Nahimana Shassir na Munezero Fiston.
Nk’uko (...)

Nk’uko Masudi yabitangarije urubuga rw’iyi kipe, avuga kuba umuntu kuba ari umukinnyi bidakuraho ko ari umuntu kuko yakosa nk’uko abandi bakosa, ndetse ko n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ari ababyeyi nta nyungu bufite mu guhana aba basore.

Yagize ati"abakinnyi ni abantu nk’abandi barakosa, ariko abayobozi nabo ni ababyeyi nta bihano ahubwo abakinnyi basobanuriwe amakosa yabo basaba imbabazi bacishwaho akanyafu, ubu ntakibazo na kimwe dufite twiteguye neza"

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje imyiteguro yayo mu gihe mu mpera z’iki cyumweru igomba kwerekeza muri Sudani y’Epfo gukina n’ikipe ya Wau Salaam FC mu mikino ya CAF Confederation Cup. Iyi kipe irimo gukora imyitozo 2 ku munsi, mu gitondo irakorera ku Mumena naho ni mugoroba igakorera kuri Stade Amahoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa