Abakozi batatu ba APR FC barakekwaho icyaha cyo gucura umugambi wo guha abakinnyi ba Kiyovu Sports ibintu bishobora kubica cyangwa gushegesha ubuzima bwabo.
Aba bakozi barimo Mupenzi Eto’o ushinzwe igura n’igurisha ry’abakinnyi, Team Manager Maj Uwanyirimpuhwe Jean Paul n’umuganga Maj. Dr Nahayo Ernest.
Flash FM mu kiganiro cyayo ‘Program umufana’ yatangaje ko aba bagabo bakurikiranweho icyaha bakoze ubwo APR FC yiteguraga umukino wo kwishyura na Kiyovu Sports mu Gikombe cy’Amahoro.
Amakuru avuga ko bacuze umugambi wo guha abakinnyi ba Kiyovu Sports ibintu byo kunywa mu mutobe kugira ngo bizabace intege mu mukino.
Muri uyu mukino Ikipe y’Ingabo yatsinze Urucaca ibitego 2-1, iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 3-2.
Itegeko riteganya ko uwahamijwe n’urukiko iki cyaha, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 300 Frw ariko atarenze ibihumbi 500 Frw.
Iyo ikintu cyatanzwe giteye indwara idakira, ukudashobora kugira icyo umuntu yikorera burundu cyangwa ukudashobora gukoresha na busa urugingo rw’umubiri, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze 25 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni imwe.
IVOMO:IGIHE
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *