skol
fortebet

Abakunzi ba Premier League batunguwe n’ikipe y’umwaka itarimo kizigenza wigaragaje cyane

Yanditswe: Friday 10, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe y’umwaka y’abakinnyi ba Premier League yatangajwe yiganjemo abakinnyi ba Liverpool itaratwaye igikombe gusa benshi batunguwe n’ukuntu habuzemo umunya Koreya y’Epfo w’Umuhanga cyane Heung Min Son.
Reds ya Jurgen Klopp yagize igihombo gikomeye ku munsi wa nyuma wa shampiyona ya 2021-22,aho yari itegereje ko City itsindwa ariko bikarangira yigaranzuye Aston Villa mu minota mike, yegukana igikombe irusha Liverpool inota rimwe.
Heung-Min Son yarangije shampiyona atsinze ibitego byinshi muri (...)

Sponsored Ad

Ikipe y’umwaka y’abakinnyi ba Premier League yatangajwe yiganjemo abakinnyi ba Liverpool itaratwaye igikombe gusa benshi batunguwe n’ukuntu habuzemo umunya Koreya y’Epfo w’Umuhanga cyane Heung Min Son.

Reds ya Jurgen Klopp yagize igihombo gikomeye ku munsi wa nyuma wa shampiyona ya 2021-22,aho yari itegereje ko City itsindwa ariko bikarangira yigaranzuye Aston Villa mu minota mike, yegukana igikombe irusha Liverpool inota rimwe.

Heung-Min Son yarangije shampiyona atsinze ibitego byinshi muri Premier League aho yanganyije na Mohamed Salah 23 gusa we afite umwihariko kuko atateye penaliti n’imwe.Yanatanze imipira 7 yavuyemo ibitego.

Son wababaje benshi,ntabwo yatoranijwe mu bakinnyi 6 bakwiriye kuvamo umwe witwaye neza kurusha abandi nta nubwo ari mu bakinnyi beza bitwaye neza muri shampiyona ishize.

Benshi mu bakunzi ba ruhago kuri Twitter bagaragaje ko bitumvikana ukuntu uyu mukinnyi yirengagizwa bigeze aha aho bamwe bemeje ko harimo ikibazo cy’ivangura.

Umwe mu bafana bakoresheje uru rubuga yagize ati"Ibihembo bya PFA bitangwa hagendeye ku marangamutima.Niba atari byo, bagomba kutubwira impamvu Son atari mu ikipe y’umwaka."

Undi mufana yagize ati: "Kuba Son atari muri iyi kipe y’umwaka ni icyaha."

Undi yongeyeho ati: ’Ronaldo na Mane hejuru ya Son?’, Mu gihe undi mufana umwe yabajije ati: ’Son ari he?’

Benshi bemeje ko Son ari ’’ umwe mu bakinnyi badahabwa agaciro ’muri Premier League nyuma yo kudashyirwa mu Ikipe y’umwaka.

Abandi barinubira ukuntu umukinnyi wo hagati wa Manchester City Rodri atatoranijwe, ahubwo agasimbuzwa Thiago Alcantara wa Liverpool.

Benshi baremeza ko kuba Son yakuwe muri iyi kipe hagashyirwamo Sadio Mane ari ugutonesha kw’ibi bihembo bya PFA.

Abandi bavuze ko iyo Son aba ari umwongereza ahubwo yari guhabwa igihembo cy’umukinnyi w’umwaka cyegukanwe na Mohamed Salah mu gihe Phil Foden yahembwe nk’ukiri muto mwiza atsinze abarimo Bukayo Saka wamuruhije imibare mu mwaka w’imikino ushize.



Ikipe y’umwaka ya PL yabuzemo Son witwaye neza bibabaza benshi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa