skol
fortebet

Abakunzi ba Rayon Sports bakusanyije akayabo ko kugura kizigenza ushobora kuba Ntibazonkiza

Yanditswe: Saturday 08, Jun 2024

featured-image

Sponsored Ad

Itsinda ry’abakunzi ba Rayon Sports bazwi nka “Special Team” bemeye ko mu cyumweru kimwe bari bube bageneye iyi kipe miliyoni 48 z’amafaranga y’u Rwanda harimo izigera kuri 32 zizagurwa rutahizamu w’igikurankota.

Sponsored Ad

Abakunzi ba Rayon Sports bavuga rikijyana bari batumiwe ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 7 Kamena, ngo baganire ku iterambere ry’ikipe yabo, by’umwihariko ngo hanarebwe icyo bakora ngo batere ingabo mu bitugu ikipe ibe yakwitwara neza mu isoko ry’igura n’igurisha.

Rayon Sports iri gutekereza uko yasinyisha kizigenza Saido Ntibazonkiza,Umurundi ukina asatira,wasoje amasezerano mu ikipe ya Simba SC.

Ntibazonkiza byavuzwe mu minsi yashize ko yifuzwa na APR FC,arifuzwa na Rayon Sports.

Abakunzi ba Rayon Sports barimo aba bavuga rikumvikana barashaka ko ikipe y’uyu mwaka ikomera cyane ikazatwara shampiyona.

Abakunzi ba Rayon Sports bari muri uyu muhango wo kwitanga, bakaba basabye ubuyobozi kuzashishoza neza mu isoko ry’igura n’igurisha bakagura abakinnyi bafite ubushobozi , cyane ko mu minsi yashize hari abakinnyi bagiye baza mu ikipe bikarangira bigaragaye ko urwego rwabo atari urwo gukina muri Rayon Sports.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa