Abakunzi ba Ruhago bashenguwe n’urupfu rw’uwahoze ari umutoza wa APR FC na Rayon Sports
Yanditswe: Friday 21, Jul 2023
Umukongomani Andy-Magloire Mfutila wigeze gutoza amakipe arimo APR FC na Rayon Sports ya hano mu Rwanda, yitabye Imana.
Amakuru aturuka muri Congo aravuga ko Mfutila yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Nyakanga azize uburwayi.
Urupfu rwe rwemejwe n’ikipe ya La Jeunesse Sportive Groupe Bazano iri mu makipe atandukanye yatoje.
Andy Mfutila wari ufite imyaka 62 y’amavuko yatoje APR FC hagati ya 2006 na 2008.
Uyu mugabo uzwiho kuba ari we wazaniye iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu abarimo impanga: Mbuyu na Kabange Twite, mu mwaka we wa mbere nk’umutoza wa APR FC yayifashije gutwara ibikombe bitatu birimo icya shampiyona, icy’amahoro ndetse na CECAFA Kagame Cup yo muri 2007.
Mfutila yatoje Rayon Sports hagati y’Ugushyingo 2014 na Gashyantare 2015, mbere yo kwirukanwa kubera umusaruro mubi agasimburwa na Habimana Thierry.
Mfutila wari ufite impamyabumenyi y’ubutoza yo mu rwego rwa A yakuye i Clairefontaine mu Bufaransa, mbere yo gutoza amakipe yo mu Rwanda yari yarananyuze mu makipe nka Tout puissant Mazembe, Saint Eloi Lupopo na AS Vita club, ndetse n’ikipe ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakinnye igikombe cya Afurika mu 2004.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *