Abakunzi ba ruhago bategereje akaboko ka KNC washyizwe mu Nama y’Ubutegetsi ya Rwanda Premier League’
Yanditswe: Tuesday 15, Oct 2024

Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkurunziza Charles (KNC) na mugenzi we wa Muhazi United, Nkaka Mfizi Longin bashyizwe mu Nama y’Ubutegetsi y’Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere "Rwanda Premier League".
Ni icyemezo cyafatiwe mu nama yahuje uru rwego hamwe na Minisiteri ya Siporo ndetse n’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA) mu rwego rwo kwiga ku buryo imikino yakongera gukinwa nubwo Ikipe y’Igihugu "Amavubi" yaba iri mu marushanwa.
Muri iyi nama kandi hanabaye gusimbuza bamwe mu bayobozi b’uru rwego barimo Uwayezu Jean Fidèle uheruka kwegura ku buyobozi bwa Rayon Sports ndetse na Mvukiyehe Juvénal wahoze ayobora Kiyovu Sports ariko ubu akaba ayobora ADDAX FC yo mu Cyiciro cya Kabiri, wari Visi Perezida wa Rwanda Premier League.
Aba bagabo bombi, basimbujwe Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkurunziza Charles (KNC) na Perezida wa Muhanzi United, Nkaka Mfizi Longin.
Ni umwaka wa kabiri, Rwanda Premier League iri gucunga Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere ariko kutagira ubuzima gatozi bituma igorwa no gufata ibyemezo bitandukanye bityo bigasaba kubanza kwitabaza FERWAFA.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *