skol
fortebet

Abanayarwanda baba muri Sénégal basanganiye Amavubi ubwo yasesekaraga i Dakar[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 06, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru nibwo ikipe y’igihugu Amavubi yarasesekaye mu gihugu cya Sénégal iyobowe na Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’amaguru, Ferwafa, Nizeyimana Mugabo Olivier, yakirwa n’abanyarwanda baba muri iki gihugu n’ubwuzu bwinshi.
Ikipe ikigera i Dakar, yakiriwe n’abarimo Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu n’Abanyarwanda basanzwe bahatuye.
Ambasaderi Jean Pierre Karabaranga, yavuze ko yishimiye kwakira ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, mu gihugu cya Sénégal. (...)

Sponsored Ad

Ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru nibwo ikipe y’igihugu Amavubi yarasesekaye mu gihugu cya Sénégal iyobowe na Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’amaguru, Ferwafa, Nizeyimana Mugabo Olivier, yakirwa n’abanyarwanda baba muri iki gihugu n’ubwuzu bwinshi.

Ikipe ikigera i Dakar, yakiriwe n’abarimo Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu n’Abanyarwanda basanzwe bahatuye.

Ambasaderi Jean Pierre Karabaranga, yavuze ko yishimiye kwakira ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, mu gihugu cya Sénégal.

Ati “Ni ibyishimo kuba twakiriye Amavubi hano. Ni ishema iteka kubona Abanyarwanda baje hano, by’umwihariko kubakirira hano. Amavubi burya nabo ni Abambasaderi hano. Kuba Abakinnyi bakiriwe n’abandi Banyarwanda baba ni iby’agaciro kuko ni icyerekana ko Abanyarwanda batajya bata umuco.”

Ambasaderi yakomeje avuga ko bitarangiriye kwakirira Amavubi ku kibuga cy’Indege gusa, ko ahubwo bazanaza gufana ikipe y’Igihugu.

Ati “Abanyarwanda ba hano ntabwo ari benshi cyane, ariko abahari bazaza bose ntawe uzasigara. Baratwijeje. Ni urugamba nk’urundi.”

Yongeyeho ko Sénégal ari igihugu gikomeye muri Siporo ndetse kandi kibyubahirwa. Ni Igihugu cyisanga mu bice bitandukanye bya Siporo.

Ambasaderi Jean Pierre Karabaranga, yongeyeho ko n’ubwo Sénégal ari yo ibitse igikombe cya Afurika giheruka, n’u Rwanda rukomeye kandi muri Siporo byose biba bishoboka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa