skol
Kigali
Fortebet

Abantu 15 baraye mu gihome bazira gukoresha inyandiko mpimbano ngo barebe umukino wa APR FC na Rayon Sports

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 24 November 2021

Abantu 15 bafashwe ku munsi w’ejo ku mukino wahuzaga APR FC na Rayon Sports, nyuma y’uko berekanye ubutumwa mpimbano bwerekana ko bapimwe COVID-19 kugira ngo bemererwe kwinjira kuri uyu mukino.

Polisi y’Igihugu yatangaje ko yataye muri yombi abafana 15 bakekwaho gukoresha ibyangombwa bihimbano by’uko bipimishije Covid-19.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera,yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko Abanyarwanda bakwiriye kwirinda kwishora mu byaha nk’ibi.

Ati “Abantu bakwiye kubireka, twarabivuze mbere ko ubwo hafunguwe ibikorwa bizajya byitabirwa n’abantu bipimishije, hari abagiye guhimba ibyo byangombwa, none ibyo twavugaga birasohoye. Nibabyirinde naho ubundi bari gukora ibyaha.

CP Kabera yavuze ko aba bafashwe bagiye gukorwaho iperereza hanyuma dosiye yabo igashyikirizwa inzego zibishinzwe.

Kwinjira muri Stade ya Kigali byasabaga ko buri mufana agomba kuba yaripimishije mu masaha 72 mbere y’uyu mukino wahuje ikipe ya APR FC na Rayon Sports kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2021.

Aho kwipimisha, bivugwa ko bamwe bahisemo guhimba ibyangombwa kugira ngo babe banyura mu rihumye inzego zibishinzwe binjire muri stade.

Amategeko y’u Rwanda asobanura ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditsweho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangijwe kwemeranywa, aba akoze icyaha.

Umuntu wese ku bw’uburiganya wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo, afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora inyandiko mpimbano.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu yamafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarengeje miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Kiyovu Sports yaguze ba rutahizamu 2 barimo Umurusiya

Ikipe ya Kiyovu Sports yamaze gusinyisha Rutahizamu Ukomoka mu Burusiya...
19 August 2022 0

Casemiro yemerewe kujya gukora ikizamini cy’ubuzima muri Manchester...

Ikinyamakuru Marca cyanditse ko Real Madrid yahaye uburenganzira Casemiro...
19 August 2022 0

Manchester United mu nzira zo kubona kizigenza Casemiro

Ikipe ya Manchester United iri gushaka abakinnyi bashya batanu mbere y’uko...
18 August 2022 0

Haruna Niyonzima yabwiye amagambo yihariye umutoza w’Amavubi wongeye...

Umukinnyi Haruna Niyonzima yashimiye umutoza Carlos Alos wongeye...
18 August 2022 0

Mussa Camara yagarutse muri Rayon Sports yahesheje shampiyona

Rutahizamu ukomoka muri Mali,Mussa Camara yamaze gusinya amasezerano...
18 August 2022 0

Caleb wifujwe na Rayon Sports cyane yabonye ikipe ikomeye

Ikipe Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo yatangaje ko yamaze gusinyisha...
18 August 2022 0