skol

Abantu 18 bakomerekeye mu kiganiro Iniesta yagiranaga n’abanyamakuru

Yanditswe: Tuesday 15, May 2018

Abagera kuri 18 bakomerekeye muri stade televiziyo y’igihugu cya Espagne yaganiriragamo na kabuhariwe Andres Iniesta uherutse gusezera mu ikipe ya FC Barcelona yari amazemo imyaka 20 yose.

Ubwo iki kiganiro cyari gitangiye,igice kimwe cya stade cyagwiriye abantu,maze abasaga 18 barakomereka gusa ku bw’amahirwe nta muntu wahasize ubuzima ndetse n’imvune zabo ntabwo zikanganye.

Ingobyi z’abarwayi zahise zihuta zijyana aba bantu 18 kwa muganga kugira ngo bitabweho n’abaganga nubwo icyateye kugwa kw’iyi stade kitaramenyekana.

Iki kiganiro Iniesta yagiranye na Spanish TV cyari cyitabiriwe n’abantu basaga 50,cyaje guhura n’iyi kirogoya yatumye kirangira nabi gusa abanyamakuru bavuze ko amashusho y’ukuntu iki gikuta cyaguye batayerekana mu rwego rwo kubaha abo cyagwiriye.

Iniesta ni umwe mu bakinnyi bubashywe cyane muri Espagne,kuko yafashije iki gihugu kwegukana igikombe cy’isi 2010 ndetse yafashije FC Barcelona gutwara La Liga 9.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa